issa
Perezida Trump na Netanyahu bateye ubwoba Ayatollah uzasimbura uherutse kwicwa

Mar 5, 2026 - 10:01
 0

Ikiriyo cya Ayatollah Ali Khamenei cyahagaritswe, kandi ubwoba ni bwose ko umuyobozi w'ikirenga wese uzashyirwaho azaba ari hagati nk'uririmi kuko Israel n'Amerika byaburiye ubuyobozi bushingiye ku mahame akaze ya Islam ko uzasimbura Ayatollah Ali Khamenei azahita amukurikira byihuse.

Muri Iran, hari ubwoba ko abantu benshi bahuye hamwe byateza ibyago byo kuraswaho. Kuri ubu ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko habayeho guhagarika umuhango wo kunamira umutegetsi w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei wishwe n’ibisasu bya Israel n’Amerika. Nubwo batari kumwunamira mu ruhame mu kwirinda ko baraswaho ari abaturage benshi icya rimwe, imyiteguro yo kumushyingura irarimbanyije.

Iran ntabwo iramenya icyo gukora mu gutegura uburyo bwiza bwo gushyingura uwo mutegetsi w’ikirenga. Icyakora amateka yerekana ko mu 1989 Ayatollah Ruhollah Khomeini, abaturage miliyoni 10 bashyinguye Khomeini. Ku wa gatatu, Perezida Donald Trump yasobanuye ko ubuyobozi bwa Iran buri mu kajagari ku buryo buri muyobozi wese uzajyaho azicwa.  Israel nayo yanditse kuri X ko umuyobozi w’ikirenga wese uzasimbura Ayatollah Ali Khameni mu kubangamira Amerika na Israel nawe azicwa nk’uko uwo azaba asimbuye yishwe.

Hari uwitwa Mojtaba Khamenei,niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Khamenei. Abasaga 100,000 bahunze Tehran kuva ku wa 28 Gashyantare kugeza ku wa 01 Werurwe 2026.