Nigeria igiye kwakira abaturage bayo basaga 1,100 bava mu Bwongereza kubera kutagira ibyangombwa
U Bwongereza na Nigeria basinye amasezerano mashya agamije gukura Abanya-Nigeria babaga mu Bwongereza mu buryo bwa magendu, nta byangombwa bafite bibemerera kuhaba.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Minisiteri y’Umutekano ya Nigeria, Olubunmi Tunji-Ojo, hamwe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu cy’Ubwongereza, Shabana Mahmood.
Kimwe mu bikubiye muri aya masezerano impande zombi zashyizeho umukono ni uko Nigeria yemeye kujya yakira abaturage bayo bava mu Bwongereza n’iyo baba badafite pasiporo bagendeyeho bajyayo, ahubwo hakaba hagiye kujya hifashishwa izindi nyandiko zizajya zitangwa n’u Bwongereza kuri abo bazaba barimo bataha iwabo muri Nigeria.
Ibi bigamije gukuraho imbogamizi zari zisanzwe zituma isubizwa ry’abimukira mu bihugu byabo ritinda, ndetse rimwe na rimwe bamwe ntibemererwe kwinjira mu bihugu byabo bitewe ahanini no kutagira ibyangombwa.
Imibare itangazwa na Leta y’u Bwongereza igaragaza ko Abanya-Nigeria barenga 960 bimwa burundu ubuhungiro na leta y’icyo gihugu ubwo bahungaga Nigeria bavuga ko bahunze intambara n’imirwano ihahora, mu gihe abandi bagera ku 1,100 nabo bagiye koherezwa mu gihugu cyabo cya Nigeria nyuma yo gusanga babaga mu Bwongereza nta byangombwa bafite bibemerera kuhaba.
Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria bikomeje kubitangaza, ni uko impande zombi zigiye kwibanda ku ngamba zo guhangana n’abimukira ndetse no gukorana bya hafi mu yindi mishinga y’iterambere itahise itangazwa mu itangazamakuru.


Kinyarwanda
English
Swahili









