Abantu barindwi barimo noteri, bagurishije ubutaka babwiyitirira batawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu barindwi barimo noteri wigenga ukorera mu Karere ka Rubavu witwa Imanirakiza Issa Naphtal bakekwaho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu bafashwe kandi harimo Nkundimana Tharcisse, Nsabimana Straton, Harerimana Jean Paul, Mukeshimana Marie Louise, Ndagijimana Daniel na Ndagijimana Jean.
Bakekwaho ibyaha bine ari byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi.
Ibi byaha byose baregwa igifite igihano gito ni igifungo cy’umwaka umwe na ho igihano kinini ni imyaka 10.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abafashwe bacuze umugambi wo kugurisha ubutaka, aho hari abigize abakomisiyoneri, abandi bigira ba nyir’ubutaka, umuvandimwe wa nyir’ubutaka, hiyongeraho na noteri wigenga wabafashije kwemeza ihererekanya ry’ubutaka.
Amakuru avuga ko aba bantu bafashwe bamaze kugurisha ubutaka bufite agaciro ka miliyoni 15 Frw buherereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Shwemu, bakayagabana bose uko ari barindwi.
Bivugwa ko umwe mu bakurikiranyweho ibi byaha witwa Nsabimana Straton, muri Mutarama uyu mwaka yari yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko ngo akurikiranwe ari hanze ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho we n’akandi gatsiko bibaga amafaranga ku ma sitasiyo ya lisansi bakoresheje uburiganya bwo kuri MoMo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwavuze ko dosiye yabo yohererejwe Ubushinjacyaha.
RIB yaboneyeho kuburira abantu bose bishora mu byaha nk’ibi kubireka ahubwo bagashaka imibereho myiza mu buryo bukurikije amategeko ndetse inihanangiriza ba noteri bigenga bakoresha ububasha n’inshingano bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika, ibasaba kubihagarika.

Kinyarwanda
English
Swahili








