Gicumbi FC igiye kuba ubukombe hano mu mupira w’u Rwanda! Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yatangaje ko nyuma yaho bagiye kuzuza Sitade, bagiye kubaka ikipe ya Gicumbi FC igakomera bitandukanye n’uko imeze ubu.
Ibi uyu muyobozi yabitangarije UKWELITIMES mu kiganiro kigufi twagiranye agaruka kuri Sitade ndetse n’aho imirimo yayo igeze. agaragaza n’utundi dushya barimo gutegura tuzashyirwa muri iyi Sitade.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2026, nibwo akarere ka Gicumbi kabinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje aho imirimo yo kubaka Sitade igeze, aho bigaragara ko Sitade yatangiye gushyirwamo Tapi.
Ubwo twaganiraga na Meya nzabonimpa Emmanuel yadutangarije ko bitarenze tariki 9 Gicurasi 2026, imirimo yo gushyiramo iyi tapi izaba irangiye. Yagize ati “ Twatangiye gushyiramo tapi muri Sitade, biteganyijwe ko ku itariki 9 Gicurasi 2026, imirimo yo kuyishyiraho izaba yamaze kurangira.”
Uyu muyobozi w’Akarere yadutangarije kandi ko iyi Sitade batangiye kuyishakira abafatanyabikorwa barimo abikorera ndetse ko bagiye gushyiramo amatara kugira ngo izabashe kwakira imikino ya nijoro.
Yagize ati “ FERWAFA yatwemereye ko iyi Sitade ya Gicumbi izaba iri ku rwego rwa Sitade nziza ziri mu gihugu, turimo kuyishakira abikorera bazayikoreramo ndetse tugiye gushyiramo amatara kugira ngo hazakinirwe n’imikino ya nijoro.”
Nzabonimpa Emmanuel abona Gicumbi FC igiye kuba ubukombe mu mupira w’u Rwanda ndetse agaragaza ko iyi Sitade igiye kungura cyane aka karere kuko mu kwakira abafana bizateza imbere ibikorwa by’ubucuruzi cyane ko imikino izajya inaba mu masaha y’ijoro.
Yagize ati “Iyi sitade ni igikorwaremezo kije guhindura isura nziza y’umujyi w’Akarere ka Gicumbi kuko ibikorwa by’ubucuruzi bigiye kuzamuka bitwinjirize, cyane ko no mu masaha ya nijoro izajya yakira imikino. Kandi turizeza ko ikipe ya Gicumbi rwose igiye kurushaho kuba ikipe y’ubukombe nk’andi yose akomeye mu mupira w’amaguru hano iwacu mu Rwanda.”
Imirimo yo kuvugurura Sitade ya Gicumbi yatangiye ku itariki 17 Werurwe 2025, aho byari biteganyijweko izatunganywa igashyirwamo “Tapis synthétique” ndetse hakagira n’ibyo batunganya yaba ku myanya y’abafana ndetse n’ibindi bituma sitade igaragara nk’iri ku rwego rwiza.
Ku itariki 18 Ukuboza 2025 nibwo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko hari ibibuga birimo gutunganwa mu turere dutandukanye tw'igihugu binyuze muri gahunda ya FERWAFA irimo gukoranaho cyane na FIFA yitwa "FIFA Forward".
Ibyo bibuga ni bine birimo icya Gicumbi, Rusizi, Rutsiro ndetse n'ikiri kuri FERWAFA iruhande rw'ahubatswe Hotel y'iyi nzu ireberera ruhago y'u Rwanda. Ibi bibuga byose imirimo yo kubitunganya igeze kure kandi bimeze neza.
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi yasuye Sitade.

Kinyarwanda
English
Swahili








