issa
Tour du Rwanda yahawe umuyobozi mushya

Tour du Rwanda yahawe umuyobozi mushya

Dec 1, 2025 - 09:19
 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko Nkurayija Hubert ari we uhawe inshingano zo kuba Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda, akazatangira asimbuye Kamuzinzi Freddy wari usanzwe kuri uyu mwanya.

Aya makuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, aho FERWACY ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yemeje ko Hubert ari we uzajya uyobora ibikorwa byose bijyanye n’iri siganwa, haba mu igenamigambi, mu myiteguro ndetse no mu kugenzura uko ibikorwa byose bihurizwa hamwe mbere y’amasiganwa ari imbere.

FERWACY yanagaragaje ko izi nshingano atari nshya kuri Hubert, kuko amaze imyaka afasha mu mitegurire ya Tour du Rwanda mu bice bitandukanye by’igihugu. Yakoze muri iri siganwa mu myanya itandukanye, aho yacungaga abemerewe (Accreditation Manager) no gutanga inama mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yashyize kandi imbere udushya twafashije kuzamura ireme n’ubunyamwuga bw’amasiganwa aheruka.

Uretse ubunararibonye muri Tour du Rwanda, Nkurayija Hubert afite izina rikomeye mu mukino w’amagare mu Rwanda no mu karere. Yakinnye uyu mukino, akora no mu buyobozi bw’amakipe atandukanye, ndetse yabaye Perezida wa Team Amani, imwe mu makipe afatwa nk’akomeye mu muryango w’amagare muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari.

FERWACY yizeye ko Hubert azakomeza kuyobora Tour du Rwanda akayigeza ku rwego rwiza, agashyiramo udushya twunganira iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda. Yinjiye muri izi nshingano asimbuye Kamuzinzi Freddy, wari umaze kurangiza amasezerano ye.

Tour du Rwanda ya 2026 iteganyijwe gutangira ku itariki ya 22 Gashyantare igasozwa ku wa 1 Werurwe 2026.

Nkurayija Hubert yagizwe umuhuzabikorwa mushya wa Tour du Rwanda 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Tour du Rwanda yahawe umuyobozi mushya

Dec 1, 2025 - 09:19
Dec 1, 2025 - 09:23