Ubutumwa bw'abakinnyi ba Rayon Sports hari icyizere butanga imbere ya Bugesera FC ?
Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje gutanga ubutumwa mbere yo gukina na Bugesera FC.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC zirasubukura umukino utararangiye w'umunsi wa 28 wa shampiyona wabaye tariki 17 Gicurasi 2025.
Ni umukino utari woroshye wahagaze ugeze ku munota wa 57, nyuma y'imvururu zikomeye zatewe n'abafana ba Rayon Sports bigatuma abasifuzi bayoboraga umukino bafata umwanzuro wo kuwuhagarika.
Uyu mukino wahagaze ikipe ya Rayon Sports yamaze gutsindwa ibitego 2-0, bivuze ko ifite akazi katoroshye ko kubyishyura mu minota 33 yari isigaye kugirango umukino urangire.
Ku munsi wejo hashize tariki 20 Gicurasi 2025, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo batanze ubuntumwa mbere yo guhura na Bugesera FC kuri uyu wa Gatatu.
Niyonzima Olivier sefu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko uyu munsi uraba ari umunsi mushya. Yagize ati " Ejo uzaba ari umunsi mushya." Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin nawe yageneye ubutumwa abakinnyi, abayobozi ndetse n'abatoza ku bijyanye n'uyu mukino.
Yagize ati " Ibihe bikomeye ntibiramba ariko abantu bakomeye bararamba."
Undi watanze ubutumwa mbere yo guhura na Bugesera FC, yitwa Ayabonga Lebitsa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports. Uyu mutoza yavuze ko nubwo haba hari amahirwe angana na 1% ukomeza ugahantana. Yagize ati " Nubwo haba hari amahirwe angana na 1%, hatana."
Ubu butumwa bw'abakinnyi ba Rayon Sports hari icyizere butanga?
Ikipe ya Rayon Sports ubwo uyu mukino wari ukirimo wabonaga irimo kugenda igerageza kwataka izamu rya Bugesera FC ndetse ubona ko ishobora nayo kubona igitego.
Abakinnyi ba Rayon Sports niba bari mu mwuka mwiza birashoboka ko bakitwara neza bagatsinda ibi bitego ndetse bakaba banabona n'icy'intsinzi.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa Kabiri n'amanota 59 naho Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n'amanota 31.


Kinyarwanda
English
Swahili









