PSG yunamiye uwari umukinnyi wa Liverpool
Mbere yo gukina umukino wo kwishyura wa UEFA Champions League, ikipe ya Paris Saint Germain yunamiye uwari umukinnyi wa Liverpool FC, Diego Jota, witabye Imana mu bihe byashize.
Ku itariki ya 13 Mata 2026, nibwo abakinnyi ba Paris Saint-Germain basuye ahashyizwe urwibutso rwa Diego Jota imbere ya stade ya Anfield, bashyiraho indabo mu kumwibuka.
PSG izakina umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions League na Liverpool kuri Anfield mu Bwongereza ku itariki ya 15 Mata 2026. Abakinnyi ba PSG bageze kuri Anfield ku mugoroba wo ku itariki 13 Mata 2026, umunsi umwe mbere y’umukino.
Mbere yo gukora imyitozo, abakinnyi ba PSG basuye ahari urwibutso rwa Diego Jota rwashyizwe imbere ya Sitade ya Liverpool FC. Jota yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabaye muri Nyakanga umwaka ushize, ari kumwe na murumuna we André Silva. Iyi mpanuka yababaje cyane abakunzi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza no muri Portugal.
Abakinnyi b’Abanya-Portugal bakinira PSG ni bo bafashe iya mbere muri iki gikorwa. Abo ni Vitinha, João Neves, Nuno Mendes, ndetse n’umuyobozi Luís Campos. Ifoto yashyizwe hanze n’itangazamakuru yagaragazaga kandi na Lee Kang-in. Bashyizeho indabo z’umweru mu rwego rwo kuzirikana no guha icyubahiro Jota.
Umukino ubanza wahuje ikipe ya Paris Saint Germain na Liverpool FC warangiye ikipe ya PSG itsinze Liverpool FC ibitego 2-0. Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu Saa tatu z’ijoro.

Abakinnyi ba Liverpool FC bunamiye Diego Jota

Kinyarwanda
English
Swahili









