issa
The Ben na Diamond Platnumz bategerejwe I Kampala 

Apr 14, 2026 - 10:28
 0

The Ben uherutse gutaramira mu kabari k'i Kampala yongeye gutumirwa aho azafatanya na Diamond Platnumz mu gushimisha abazitabira 'Comedy Store ' yo muri Kamena 2026.

Abahanzi The Ben na Diamond Platnumz batumiwe mu gitaramo cy'urwenya ruhuzwa n'izindi mpano zirimo kuririmba.

Ni igitaramo gitegurwa n'umunyarwenya Alex Muhangi uri mu bafite izina mu karere k'Afurika y'iburasirazuba. 

The Ben na Diamond Platnumz bazaririmba ku wa 05 Kamena 2026. Alex Muhangi utegura ibi bitaramo yabwiye UKWELITIMES ko gutumira bariya bahanzi babiri bituruka ku kuba bamaze igihe baziranye ariko kandi ashinzwe gushakira amasoko Diamond Platnumz na The Ben mu gihugu cya Uganda.

 Ikindi ni uko amatike agurwa ndetse abashoramari bakihutira gutera inkunga igitaramo kuko baba bizeye ko ibyo bacuruza bizagera kure binyuze ku bwinshi bw'abitabira.

Igihe cyose abonye akazi agaha The Ben na Diamond Platnumz. Ibi wabishimangira ko ku wa 25 Gicurasi 2025 I Ntungamo habereye igitaramo 'Coffee Marathon UG' cyatewe inkunga n'ibiro bikuru bya Perezida Museveni, n'ubundi The Ben wari usoje igitaramo kinini muri Kampala Serena Hotel, yataramiye muri Ntungamo. 

Icyo gihe Diamond Platnumz yayoboye igitaramo. Uburyo Diamond Platnumz yahawe amafaranga menshi, akishyurirwa indege yihariye byazamuye rwaserera mu myidagaduro yo muri Uganda.

 Icyo gihe kandi Diamond Platnumz yahaye The Ben umunyenga wo mu ndege yihariye nabyo bikurura impaka ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora byerekanye umubano abahanzi bombi bafitanye kugeza ubwo bajyana baganira mu ndege imwe.

Ku wa 15 Gashyantare 2026The Ben yataramiye I Kampala mu kabari kitwa Mezo Noir, ibintu byerekana ko Uganda imuha akazi cyane ibintu ahora avuga ko abikesha Imana yamuhaye igikundiro. 

Apr 14, 2026 - 10:31