Louise Mushikiwabo yashimiye Ismaïl Omar Guelleh wongeye gutorerwa kuyobora Djibouti
Umunyamabanga Mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa OIF Louise Mushikiwabo, yashimiye Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Mu butumwa bwe, Mushikiwabo yagaragaje ko yishimiye kongera kugirirwa icyizere kwa Guelleh, amwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano ze nshya.
Yavuze ko Djibouti ari igihugu gifite uruhare rukomeye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, aho ifatwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wa OIF.
Mu izina rya OIF, Mushikiwabo yashimangiye ko biteguye gukomeza gukorana na Djibouti mu guteza imbere iterambere, ubufatanye n’indangagaciro z’uyu muryango zirimo amahoro, demokarasi n’ubwubahane.
Yanavuze ko bishimiye gukomeza ubufatanye na Djibouti mu guteza imbere ibikorwa by’Igifaransa no gushimangira umubano hagati y’ibihugu bihuriye muri uyu muryango.

Kinyarwanda
English
Swahili









