issa
Perezida wa Brazil yakorogoshoye Trump

Perezida wa Brazil yakorogoshoye Trump

Jul 8, 2025 - 19:30
 0

Perezida wa Brazil, Inacio Lula da Silva, yabwiye inani na rimwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko idakwiriye kwitwara nk’umuyobozi w'Isi, ahubwo igatangira kubaha ubusugire bw’ibindi bihugu.

Ibi yabivuze asoza Inama y’Umuryango wa BRICS, agaruka ku magambo aherutse kuvugwa na Donald Trump, wavuze ko agiye gushyiraho ibihano by’imisoro ku bihugu bikorana n’uyu muryango.

Ubu butumwa Trump yabunyujije kuri Truth Social ku wa 7 Nyakanga 2025, yavuze ko BRICS igendera ku murongo wa politiki utemerwa na Amerika, ndetse ko ibihugu bigize uyu muryango bikwiye gukumirwa.

Trump yagize ati: "Igihugu cyose gifite politiki ihabanye n’iyacu, kizongerwaho 10% ku musoro w’ibicuruzwa byacyo byinjira muri Amerika. Nta na kimwe kizihanganirwa." 

Lula yahise asubiza Trump, amucyaha kuba umuyobozi w’igihugu gikomeye akoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo agire icyo abwira amahanga.

Yagize ati: "Si ibintu byiyubashywe kubona Perezida w’igihugu nka Amerika atanga ibyemezo bikomeye kuri murandasi. "

Yakomeje agira ati: “Agomba gusobanukirwa ko Isi yahindutse. Ntitugikeneye Umwami w’Abami utuyobora. Buri gihugu gifite ubwigenge bwacyo. Niba atekereza ko ashobora kudufatira ibihano by’imisoro, natwe dufite uburenganzira bwo kugena uko twitwara ku bicuruzwa biturutse iwabo."

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Perezida wa Brazil yakorogoshoye Trump

Jul 8, 2025 - 19:30
Jul 8, 2025 - 20:59