Arsenal FC yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 [AMASHUSHO]
Ikipe ya Arsenal FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza, yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni ubutumwa iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2026. Mu butumwa iyi kipe yashyize hanze y’ihanganisha Abanyarwanda bugaragaramo abakinnyi bane barimo Jurrien Timber, David Raya, Benjamin White ndetse na Christian Nørgaard.
Ubu butumwe ikipe ya Arsenal FC ibushyize ahagaragara mu gihe irimo kwitegura umukino ubanza wa ¼ cya UEFA Champions League irakina na Sporting CP yo muri Portugal. Ni umukino urakinwa kuri uyu wa kabiri, ku isaha ya saa tatu z’ijoro.
Ikipe ya Arsenal FC iri ku musozo w’Amasezerano yari ifitanye n’u Rwanda yo kwamamaza igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda kuko biteganyijwe ko ararangirana n’iyi Saison. Arsenal FC kimwe na Atletico Madrid, FC Bayern Munich ndetse na Paris Germain zisanzwe zikorana n’u Rwanda binyuze muri iyi gahunda yo gusura u Rwanda.

Kinyarwanda
English
Swahili









