FERWAFA izashake uburyo irangiza ikibazo vuba! Rayon Sports yariye karungu
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, gukemura vuba ikibazo Haringingo Francis afitanye na Kiyovu Sports kuko babona birimo kubahombya cyane.
Ibi Murenzi Abdallah yakigarutseho nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe cya Shampiyona ku cyumweru tariki 5 Mata 2026. Ni igikombe iyi kipe yegukanye itsinze Muhazi United igitego 1-0 bituma igira amanota 57 izigamye ibitego 64.
Perezida wa Rayon Sports yashimiye aba bakinnyi b'abakobwa ndetse yizeza abakunzi b’iyi kipe ko bagiye kuyongeramo imbaraga kugira ngo izitware neza mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya CAF Women Champions League.
Murenzi Abdallah yagarutse kandi ku kibazo Haringingo Francis yagiranye na Kiyovu Sports nyuma yo gutandukana nayo akerekeza muri Rayon Sports.
Yagize ati “ Haringino ni umutoza wa Rayon Sports, yarasezeye aho yari ari, bihura natwe ko dukeneye umutoza, tubona ko ari umutoza waza akadufasha kuko yaciye muri Rayon Sports adufasha kubona igikombe cy’Amahoro, tuganira nawe turamusinyisha. Ibyo Kiyovu Sports ikirimo, dutegereje ko Federasiyo izaca urubanza ariko buriya umukozi washatse kujya ahantu, ukwiye kumuha amahirwe yo kujyenda kuko nawe iyo washatse kumwirukana buri wese atanga ibyo yagombaga mugenzi we.”
Murenzi Abdallah yasabye FERWAFA ko yaha Rayon Sports uburenganzira bwayo ndetse n’ubw’umutoza Haringingo Francis uvuga ko yujuje ibyo yasabwaga na Kiyovu Sports kugira ngo batandukane.
Yagize ati “ Icyo dusaba Federasiyo ni ukuduha uburenganzira bwacu, no guha uburenganzira umutoza. Turongera gusaba Federasiyo, mu bushishozi bwayo tuzi ko ifite gahunda yo gutunganya umupira, bashyire imbaraga mu gukemura ibibazo hubahirizwa amategeko kandi buri wese ahabwa uburenganzira bwe.”
Nubwo ikipe ya Kiyovu Sports yifuza ko bahabwa Miliyoni 8 ariko Haringingo Francis we avuga ko Miliyoni 4 yasabwaga yarazishyuye ariko ikipe yo ikaba ikomeje kugaragaza kwifuza ibirenze.
Yagize ati “ Haringingo yubahirije ibyo asabwa biri mu masezerano, rero Kiyovu Sports hari ibindi isaba yabisaba mu bundi buryo bitanyuze mu masezerano ya Haringingo Francis. Turasaba Federasiyo ko nyuma y’amakonje izashaka uburyo irangiza ikibazo kuko tutiteguye gukomeza kugira umutoza duhemba atari mu kibuga kandi tumukeneye.”
Rayon Sports iheruka gutakaza amanota abiri mu mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona yakinnye idafite Haringingo Francis nk’umutoza mukuru. Iyi kipe yanganyije na Gicumbi FC 0-0 mu mukino wabaye tariki 4 Mata 2026, wari watojwe na Dusange Sasha ndetse na Romami Marcel.


Kinyarwanda
English
Swahili








