issa
Perezida Kagame yakiriye Dani Dayan baganira ku kwibuka Jenoside hubakwa ubumwe

Apr 8, 2026 - 22:57
 0

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 08 Mata 2026 yakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro, Dani Dayan, Perezida w’Ikigo Yad Vashem, bagirana ibiganiro byibanze ku ruhare rukomeye rwo kwibuka Jenoside mu kongera kubaka no guhuza ibihugu byayibayemo.

Dani Dayan ari mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ndetse n’Inama Mpuzamahanga ku gukumira Jenoside yabereye muri Intare Conference Arena.

Mu biganiro bagiranye, bagarutse ku kamaro ko kwibuka nk’inkingi ikomeye mu kongera kubaka igihugu cyashegeshwe na Jenoside no kurushaho gushimangira ubumwe bw’abaturage. Banagaragaje ko kwibuka bifite uruhare rukomeye mu kurwanya abahakana Jenoside n’abayipfobya.

Ageza ijambo ku bitabiriye inama, Dayan yashimangiye ko kwibuka bidahagije ubwabyo, ahubwo bigomba guherekezwa n’ibikorwa bifatika. 

Yagize ati: “Kwibuka bigomba kujyana n’inshingano zo kurengera ubuzima, kurwanya urwango no gufata ingamba mbere y’uko biba bitinze. Gukumira Jenoside bisaba imbaraga zihoraho, uburezi, n’ubutwari bw’abayobozi bwo gufata ibyemezo mbere y’uko urwango ruvamo urugomo.”

Yanagarutse ku kamaro ko kubungabunga ubuhamya bw’abarokotse, ashingiye ku masomo yakuwe muri The Holocaust, aho yavuze ko abatanze ubuhamya bagenda bagabanuka, bityo hakenewe uburyo burambye bwo kubika ayo mateka kugira ngo azigirweho n’ibisekuru bizaza no guhangana n’abayihakana.

Mbere y’ibiganiro, Dayan yashyize indabo ku rwibutso rwa Kigali rushyinguyemo abarenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside, ashimangira ko kwibuka bidakwiye kugarukira ku nzibutso gusa, ahubwo bikwiye no kubungabunga inyandiko n’ubuhamya bw’amateka.

Ibi biganiro byagaragaje ubushake busesuye bw’u Rwanda n’inzego mpuzamahanga bwo kurinda ukuri ku mateka, gukomeza kwimakaza umuco wo kwibuka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi aho ari ho hose ku Isi.