issa
Nyanza:Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho urupfu rw’umusore

Aug 7, 2025 - 10:36
 0

Abantu batatu bo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma bari mu maboko y’ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore w’imyaka 19, wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero nyuma umurambo we ukaboneka mu mufuka.

Ibi byatangajwe ku wa 6 Kanama 2025 na Polisi y’u Rwanda, Ishami rikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ivuga ko ku bufatanye na n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu musore wari warabuze.

Bivugwa ko uyu nyakwigendera wari utuye mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza, yavuye iwabo ku wa 29 Nyakanga 2025, avuga ko agiye kwishyuza 600 Frw umuturanyi we birangira adatashye.

Umubyeyi w’uyu musore yabibwiye ubuyobozi bumwegereye, na bwo bumwoherereza kuri RIB, ihita itangira iperereza.

Mu gitondo cyo ku wa 6 Kanama 2025, umuturage yagiye kwahira ubwatsi, abona umurambo mu mufuka utabye, ahita atabaza barebye basanga ari wa musore wari warabuze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abantu batatu bakekwaho kwica nyakwigendera batawe muri yombi barimo n’uwo yari agiye kwishyuza.

Yagize ati ‘‘Ku makuru yatanzwe n’abaturage, inzego z’umutekano zageze ahabonetse uyu murambo, uhita ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, hanafatwa abantu batatu bakekwaho urupfu rwa nyakwigendera harimo n’uwo yari yagiye kwishyuza.’’

Yakomeje avuga ko abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi, mu gihe iperereza ryimbitse rigikorwa ngo hamenyekane ukuri ku by’uru rupfu.