Sudan: Imirwano yongeye kubura nyuma y’uko Gen. al-Nour Adam avuye muri RSF
Sudan imirwano yivanze n’ibitero yongeye kubura hagati y’umutwe wa RSF n’ingabo za Leta y’icyo gihugu nyuma y’uko Major General al-Nour Adam uzwi nka Qubba wari umwe mu bayobozi bakuru b’uwo mutwe afashe icyemezo cyo kuwuvamo akiyunga ku ngabo za Leta.
Abarwanyi b’uyu mutwe wa RSF kuri uyu wa 21 Mata 2026, bazindutse bagaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Sudan biri mu Ntara y’Amajyaruguru y’icyo gihugu hafi y’umupaka wa Misiri nyuma y’uko M.G al-Nour Adam wari umwe mu bayobozi bakomeye bawo abavuyemo akiyunga ku ngabo z’igisirikare cya Leta.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ry’imbere mu gihugu muri Sudan avuga ko uyu musirikare mukuru wari umwe mu bayobozi bakuru ba RSF yakiriwe mu cyubahiro, ku wa 20 Mata uyu mwaka n’umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudan, General Abdel-Fattah Burhan wanavuze ko amarembo afunguye ku bandi bose bari muri uwo mutwe bifuza kureka imirwano ahubwo bagafasha igihugu gucunga umutekano n’ituze ryacyo.
Ibi bibaye mu gihe Sudan igihanganye n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro benshi bakomeje kuburiramo ubuzima ndetse n’imiryango itabara imbabare ku isi ivuga ko yabuze inzira yo gucamo ijya gutabara abameze nabi muri icyo gihugu n'ubwo benshi mu bagituye by’umwihariko abatuye mu Ntara y'Amajyaruguru bakomeje guhunga bajya mu bindi bihugu.
Iyi ntambara igikomeje kuba hagati y’ingabo za Sudan n’umutwe wa RSF yatangiye ku wa 15 Mata 2023. Raporo zitandukanye zayo zigaragaza ko abarenga ibihumbi 150 bamaze kuyiburiramo ubuzima mu gihe abarenga ibihumbi 400 bapfuye bazize inzara, ubuvuzi n’ubutabazi.

Kinyarwanda
English
Swahili









