issa
Abana barenga 17000 Bafite ubumuga ntibari mu Ishuli

Dec 10, 2025 - 16:11
 0

Uyu munsi,I Kigali muri M Hotel, habereye ibiganiro nyunguranabitekerezo byiswe “National Dialogue on the Findings for Integration of Disability Academic Performance Indicators into the Education Data System,” bigamije kurebera hamwe uko amakuru y’imyigire y’abana n’urubyiruko rufite ubumuga yakwinjizwa mu buryo bw’igihugu bwo gukusanya no kubika amakuru y’uburezi buzwi nka Education Data System

Ni ibiganiro byahuje inzego za Leta, imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, abarezi, abashakashatsi ndetse n’imiryango nterankunga, hagamijwe kunoza imiyoborere n’igenamigambi ry’uburezi budaheza bushingiye ku makuru yizewe.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga (NUDOR), hagaragajwe imishinga iri gukorwa hagamijwe kuzamura ubushobozi bw’abafite ubumuga, by’umwihariko mu burezi no mu myuga.

Ibyo bikorwa birimo Guteza imbere urubyiruko rufite ubumuga n’urufite Virusi itera Sida ,NUDOR yatangaje ko iri guteza imbere urubyiruko rurenga 300, aho ibaha amahugurwa, ubujyanama ndetse no kubahuza n’amahirwe y’iterambere hagamijwe kububakira ejo hazaza heza no kubashoboza kugira uruhare mu mibereho y’igihugu.

Hari kandi  Guhugura abarimu 30 bo muri TVET ku burezi budaheza,Aba barimu bahabwa amahugurwa yerekeranye no kwigisha mu buryo budaheza,kumenya ubushobozi bw’abanyeshuri bafite ubumuga no kubakurikirana,gukoresha uburyo bwihariye bwo gutanga amasomo buzwi nka inclusive pedagogy.

hari kandi  ibiganiro bikorerwa mu mashuri yisumbuye, TVET, za kaminuza ndetse no mu muryango. Bigamije gufasha urubyiruko gusangira ibitekerezo, kungurana ubumenyi no gukomeza kwiyubaka mu mibereho yabo ya buri munsi.Hari kandi Gutanga buruse ku rubyiruko rufite ubumuga rwifuza kwiga imyuga

NUDOR yibukije ko ubumenyi ngiro mu buzima bwa buri munsi life skills ari ingenzi cyane ku rubyiruko rufite ubumuga kuko bubafasha kwiyizera, kwifatira ibyemezo no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Mu bigaragara byagaragajwe kuri uyu munsi, hanavuzwe ko hari abana barenga 17,000 batiga kubera impamvu zitandukanye zirimo ubukene, ubumuga butabonerwa ubufasha bukwiye, kutagira ibikoresho n’imbogamizi z’iyigishwa ryihariye.

Abitabiriye ibiganiro basabye ko amakuru ajyanye n’imyigire y’abafite ubumuga ashyirwa mu buryo bwizewe kandi bugaragara kugira ngo inzego bireba zibashe gufata ibyemezo bifite ishingiro. Umwe mu bafashe ijambo yagize ati:

Turifuza ko system zo mu burezi zitwereka ukuri ku mibare, tugomba gusangiza amakuru kugira ngo dufate ibyemezo bifite ishingiro.

Ibi biganiro byasoje hasabwa ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo Education Data System ibe urufunguzo rwo gufata ibyemezo bigamije guha ubushobozi bungana  abanyeshuri bose harimo n'abafite ubumuga. NUDOR yongeye kwemeza ko izakomeza kurengera abafite ubumuga no kwita ku burezi bwabo mu buryo burambye.

Dec 10, 2025 - 16:10