Abarwanyi ba AFC/M23 binjiye mu mujyi wa uvira, berekeza ku mupaka w’u Burundi
Mu masaha ya mu gitondo ku wa 10 ukuboza 2025, hagaragaye amashusho n’amakuru y’uko abarwanyi ba AFC/M23 binjiye mu mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ababonye ibi bibera hafi y’umujyi bavuga ko abasirikare b’uyu mutwe bari mu bice bitandukanye by’umujyi, birimo n’agace karimo n’ibiro by’umuyobozi w’intara.
Ahafotowe cyane ni ahazwi nka “Portail Noir”, umuryango munini winjira ku biro by’uwahoze ari Guverineri, Purusi, aho hagaragara ingabo za AFC/M23 zinjira ku cyicaro cy’ubuyobozi cya Uvira.
Abarwanyi batangiye urugendo berekeza ku mupaka wa Burundi
Nyuma yo kwigarurira bimwe mu bice bya Uvira, amakuru akomeza avuga ko ingabo za AFC/M23 zafashe umuhanda uca mu majyepfo y’umujyi, zerekezayo ku mupaka wa RDC n’u Burundi. Abatuye ako gace bavuga ko izi ngabo zagaragazaga imyiteguro yo gukomeza urugendo, ziri ku mirongo miremire y’ubwirinzi.
Hari kandi abemeza ko zimwe mu ngabo za FARDC zigikambitse ku mupaka mu gihe abandi bahunze binjira mu Burundi.


Kinyarwanda
English
Swahili









