issa
Habaye imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Kavumu

Feb 22, 2026 - 10:17
 0

Abatuye Kavumu n’ibice biyegereye muri Teritwari ya Kabare, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bamaze umunsi wose wo ku wa Gatandatu tariki 21 Gashyanrare 2026 mu bwoba bwinshi, nyuma y’imirwano yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zikorana n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ikinyamakuru Actualite cyo muri RD Congo kivuga ko imirwano yatangiye mu gitondo cya kare, ikomeza kumvikana mu bice bitandukanye bya Kavumu mbere yo gucogora mu masaha y'igicamunsi, nyuma ikongera kubura nimugoroba.

Abaturage bavuga ko n’ubwo hari akanya imirwano yahosheje, yongeye kubura ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Amakuru avuga ko kurasana byasubukuwe ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Abaturage kandi bakaba bavuga ko babonye abarwanyi ba Wazalendo bari ku isoko bongererwa imbaraga ahagana saa kumi n’ebyiri bagecyeka ko ari FARDC na FDLR baje kubatera imbagaraga.

Iyi mirwano yahise ihungabanya urujya n’uruza ku muhanda uhuza Bukavu na Kavumu, aho imodoka zatinyaga gukomeza urugendo, ndetse n’abaturage bakaba bahisemo kuguma mu ngo zabo.