FARDC yiteguye kurinda Katanga kugeza bose bishwe bagashira
Gen. Eddy Kapend, yatanze ishusho rusange y’umutekano mu karere ka Katanga, anateguza ingabo zose zo muri aka karere kugira ngo zitegure guhangana n’igikorwa cyose cy’ubushotoranyi gishobora kuva aho ari ho hose.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Actualite, Gen. Kapend yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, akarere ayobora kameze neza ku bijyanye n’umutekano, ashimira abagabo n’abagore bo mu nzego z’umutekano bagize uruhare rukomeye mu kurinda abaturage n’ibyabo. Yibukije kandi inshingano z’ibanze z’ingabo na polisi, zirimo kurinda ubusugire bw’igihugu no gukomeza kuba maso igihe cyose.
Yagize ati “Ikintu cya mbere ni uko mu 2025, mu karere kose ngenzura hari ituze. Ibi bisobanuye ko hari abagabo n’abagore bo mu gisirikare na polisi bakoze uko bashoboye kurinda abaturage. Twibukije inshingano z’ingabo na polisi, kandi dushyira mu mutekano ibice byose kugira ngo tube twiteguye gusubiza igikorwa cyose cy’ubushotoranyi aho cyava hose.”
Uyu mugaba w’akarere ka gisirikare ka 22 yakomeje atanga ubutumwa bukomeye ku basirikare, abasaba gukomeza ubwitange n’ubudahemuka ku gihugu, anasobanura ko igihugu kitazigera kibabarira ubugambanyi. Yashimangiye ko azahora ari ku isonga mu mirwano igihe cyose bikenewe, kandi ko nta musirikare n’umwe uzemererwa guhunga urugamba.
Yagize “Nabibukije indahiro buri wese yafashe, yo gutanga ubuzima bwe ku bw’ukubaho kw’igihugu. Nababwiye ko nanjye nk’umugaba, nzahora ndi imbere ya bose, ku rugamba. Nta musirikare, yaba umusirikare mukuru cyangwa muto, uzagira uburenganzira bwo guhunga. Uzahunga azaba atari uwacu, atari uwa Repubulika, atari uw’ibendera ry’igihugu, atari uw’amahoro n’umutekano. Uwo ni umugambanyi, kandi igihugu ntikihanganira kandi ntikibabarira ubugambanyi.”
Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kwibasirwa n’umutekano muke. Imijyi myinshi irimo Goma na Bukavu iri mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23, mu gihe Uvira, ituranye n’akarere ka Katanga, na yo iherutse kugwa mu maboko y’izi nyeshyamba.
Ni muri urwo rwego Gen. Eddy Kapend yatanze ubu butumwa bwo kuba maso, ashaka kwizeza ko akarere ka Katanga n’ibice by’amajyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu biteguye guhangana n’icyahungabanya umutekano n’ubusugire bwa RDC.


Kinyarwanda
English
Swahili









