M23 yafashe ibindi bice mu mirwano ikomeje guca ibintu i Kaziba
Imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi yakomeje gukara ku munsi wa gatatu wikurikiranya mu gace ka Kaziba, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025.
Amakuru ava mu gace kabereyemo imirwano, ahamya ko M23 yakomeje kotsa umwanzi igitutu gikomeye, maze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ikaba yafashe ibirindiro bibiri bikomeye byari birimo gucungwa na FARDC n’abo bafatanyije.
Nubwo bimeze bityo, ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abafatanyabikorwa bazo baracyagerageza kurwana ku birindiro bisigaye, ariko amakuru avuga ko ingufu zabo zikomeje kugenda zishegeshwa n’ibitero bikomeye bya M23.
Mu gace ka Katogota-Kamanyola, ibintu byari byatangiye gutuza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ariko inzego z’umutekano n’abaturage baho baravuga ko amahoro ahari ari ay’akanya gato, kuko umwuka ukomeje kuba mubi kandi ibintu bishobora guhinduka ako kanya. Kugeza ubu, ntabwo haramenyekana neza ugenzura agace ka Katogota, kuko impande zombi zikomeje kuhacungira hafi no kuvuga ko zihafite ijambo.
Imirwano mu bice byombi ikomeje gutera impungenge abaturage, bahungabanyijwe n’uko ubuzima busanzwe bukomeje guhagarara, ndetse benshi bakaba bakomeje guhungira mu duce dutandukanye twegeranye bagerageza gushaka umutekano.


Kinyarwanda
English
Swahili









