issa
Ni umusinzi cyane! Byiringiro Lague yatangaje umukinnyi afatiraho urugero i Burayi

Dec 4, 2025 - 12:59
 0

Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yagaragaje umukinnyi akunda kureberaho mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

Ku wa gatatu tariki 3 Ukuboza 2025, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Byiringiro Lague, yatangaje ko imikinire ye ndetse n’uko yitwara abikura kuri rutahizamu w’umwongereza witwa Jack Grealish.

Iyo urebye imikinire ya Lague ubona ijya guhura cyane n’iya Jack Grealish bose bakina bataha izamu baciye ku ruhande rw’ibumoso. Nubwo Byiringiro Lague avuga gutya ariko benshi bagarutse mu minsi ishize ku myitwarire ya Jack Grealish bitewe n’uko hanze y’ikibuga aba yitwara nabi.

Byiringiro Lague amaze igihe avugwa cyane mu myitwarire itari myiza hanze y’ikibuga ariko cyane bamushinja abakobwa kandi afite umugore n’abana babiri nubwo we avuga ko abo bamuvugwaho ari inshuti ze bisanzwe. Jack Grealish we nubwo mu kibuga yitwara neza ariko akunda kunywa inzoga cyane ndetse akunze kugaragara yasinze cyane.

Jack Grealish aheruka gutandukana na Manchester City yerekeza muri Everton FC. Kuva Shampiyona yatangira ni umwe muri ba rutahizamu beza bakina baciye ku ruhande rw’ibumoso bari muri Shampiyona y’Ubwongereza.

Uyu musore yatandukanye na Manchester City nyuma yo kumara hanze y’ikibuga umwaka nta mwanya uhagije wo gukina abona. Uyu musore yafashije iyi kipe gutwara UEFA Champions League ndetse kandi akayihesha shampiyona zirenze imwe.

Byiringiro Lague, ari mu bihe byo kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda Saison 2025–2026, aho amaze kwinjiza ibitego bine, bikomeza kumushyira ku rutonde rw’abarimo kwigaragaza cyane muri iyi saison.

Police FC irimo kwitegura gukina umukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona na APR FC. Ni umukino Police FC yakaniye cyane uzaba tariki 6 Ukuboza 2025 ubere kuri Kigali Pele Stadium saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Byiringiro Lague abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko arebera kuri Jack Grealish 

Jack Grealish's Redemption at Everton | Royal Blue MerseyJack Grealish ni umwe mu bakinnyi bameze neza muri Shampiyona y'u Bwongereza

Urugo rwa Byiringiro Lague rukomeje kugerwa intorezo ubutitsa -  Thechoicelive Entertainment Daily news UpdatesByiringiro Lague akomeje kwitwara neza muri Shampiyona y'u Rwanda

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ni umusinzi cyane! Byiringiro Lague yatangaje umukinnyi afatiraho urugero i Burayi

Dec 4, 2025 - 12:59
Dec 4, 2025 - 13:14