Tchabalala wikorera n’uturimo tw’amaboko nta bwoba afitiye Rayon Sports
Rutahizamu wa Musanze FC, Hussein Shaban Tchabalala, yatangaje ko yiteguye Rayon Sports nk’indi mikino yose ya Shampiyona ariko yemeza kandi ko iyo atari mu mupira aba yikorera indi mirimo y’amaboko.
Ni ubutumwa yatanze ku wa kane tariki 3 Ugushyingo 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mukinnyi ukomoka mu Burundi, Tchabalala yakoze nyuma y’imyitozo Musanze FC yakoze yitegura umukino ifitanye na Rayon Sports.
Shaban Tchabalala yatangaje ko igihe atari mu kibuga akunda kwikinira imikino yo kuri murandasi (Play Station) ariko kandi akaba anakora umurimo wo Gusudira. Yagize ati “ Iyo ntari mu mupira w’amaguru mba nikinira ‘Play Station’ kandi ndanasudira.”
Hussein Shaban Tchabalala ufite ibitego 5 kugeza ubu, yatangaje kandi igikomeje kumufasha kwitwara neza ku myaka ye 35 mu gihe abandi basezeye ku gukina umupira w’amaguru kandi baratangiriye rimwe gukina.
Yagize ati “ Birakomeye ariko rimwe na rimwe iyo ufite intumbero, ibishobora kukubuza amahirwe yo kugera ku ntego zawe, ubishyira ku ruhande ugakomeza gukora, ukanasenga Imana gusa.”
Uyu mukinnyi yatangaje ko umukino uzahuza Rayon Sports na Musanze FC nta bidasanzwe mu kuwitegura ahubwo kuri we awiteguye nk’indi mikino yose ya shampiyona. Yagize ati “ Ku giti cyanjye, nyiteguye nkuko nitegura indi mikino yose ya shampiyona, nta kindi.”
Umukino Musanze FC irimo kwitegura wa Shampiyona w’umunsi wa 10 izakina na Rayon Sports uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025. Amakuru UKWELITIMES dufite ni uko Musanze FC iraza kurara mu mujyi wa Kigali kugira ngo ibashe kwitegura neza, ibintu bidasanzwe.
Hussein Shaban Tchabalala ubu niwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona


Kinyarwanda
English
Swahili









