issa
Uko Bing Bello yasubiye muri DRC Rayon Sports yabuze amafaranga yo kumwishyura

Sep 11, 2025 - 14:45
 0

Rayon Sports yatandukanye na Bing Bello nyuma y’igihe kigera ku kwezi akora imyitozo muri iyi kipe.

Hashize iminsi micye umunye-Congo, Bing Bello, asubiye muri DRC mu ikipe yitwa DC Motema Pembe, nyuma yo kubura uko akomezanya na Rayon Sports yari yamushimye.

Bing Bello ni rutahizamu waje muri Rayon Sports tariki ya 9 Nyakanga 2025, aho yaje mu myitozo y’iyi kipe akundwa na benshi bitewe n’igihagararo ndetse n’uko yatsindaga ibitego ariko nyuma baza kumuca amazi nyuma yo gukina imikino ya gishuti ntatsinde ibitego.

Uyu musore yasubiye muri DCMP, ariko asubiranayo umujinya n’uburakari kuko no guhabwa itike na Rayon Sports ntibyigeze bikorwa ahubwo ayahabwa n’uwari wamuzanye mu Rwanda, Biganiro Antha nubwo  Rayon Sports yayamusubije nyuma byagoranye.

Biganiro Antha wavuye mu itangazamakuru akerekeza mu kugurisha abakinnyi, mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, yatangaje ko Bing Bello kugira ngo adasinya muri Rayon Sports byagizwemo uruhare n’iyi kipe.

Antha avuga ko ubwo yafungwaga, yagiye Rayon Sports isigaje kwaka ‘Release Letter’ DCMP ariko yagarutse bitarakozwe ndetse abayobozi bamubwira ko bari bamutegereje kugira ngo babirangize. Uyu mugabo avuga ko yasohotse habura igihe gito kugira ngo isoko rifungwe ndetse Rayon Sports itangira kumunaniza cyane. 

Antha avuga ko amafaranga bari bumvikanye yari ibihumbi 15 by’amadorari ariko barayagabanye bayagira ibihumbi 10, nyuma baza kwisubiraho bayagira ibihumbi 7, DC Motema Pembe imusaba ko agarura umukinnyi wabo.  

Yagize ati “ Bing Bello yaje kugera aho mu mutwe biranga ndetse aza kugira imvune biba nk’ibyanga. Yaje kumpamagara ambwira ko mpamagara ntihagire n’uwunyitaba, ntibazi icyo nkeneye, nta muyobozi unyitaba. Yageze aho arambwira ngo ariko ubundi uwabihagarika ariko kubera icyizere nari mfitiye abayobozi ndamubwira nti komeza.”

Tariki 6 Kanama 2025 narafuzwe, ngaruka isoko ribura iminsi 4 ngo rifungwe, naje nsanga ibintu barabirambitse. Naganiriye n’umwe mu bayobozi ndamubaza ngo ese ibintu bya Bing mubigejeje he? Arambwira ngo oya ni wowe ugomba kubizura, twategereje wowe.”

Yakomeje agira ati “ Umuyobozi wa Rayon Sports yarampamagaye arambwira ngo nkubwize ukuri amafaranga dufite ni ibihumbi 10 gusa, bya bihumbi 15 ntibiri bushoboke. Mbikojeje DCMP barambwira ngo Manager ushobora kuba utari seriye. Twarumvikanye na DCMP, mu gitondo habura iminsi 2 ngo isoko rifungwe, numva indi telefone yo muri Rayon Sports imbwira ngo bya bindi 10 habonetse ibihumbi 7, mpita ndangizanya nabo.”

Biganiro Antha nyuma y’ibi yakorewe na Rayon Sports yahise arahira avuga ko atazongera kwandikira iyi kipe ayisaba isoko ryo kuzanamo umukinnyi mu gihe ubu buyobozi buzaba bugihari.

Hashize icyumweru kimwe Twagirayezu Thadee atangaje ko bamaze kumvikana na Bing Bello nyuma y’uko muri iyi mpeshyi kumugura bidakunze ariko mu kwa mbere cyangwa mu mpeshyi ya 2026, azaza muri Rayon Sports.

Ibi Manager we, Biganiro Antha, yabihakanye avuga ko yabonye uyu muyobozi abivuga ariko ngo ntabwo byakunda ni ibinyoma bikomeye.

Iki kintu kivuzwe muri Rayon Sports mu gihe harimo intambara ikomeye cyane iri hagati mu buyobozi bw’iyi kipe yaba muri Komite Nyobozi ndetse n’abo mu nama y’ubutegetsi y’iyi kipe.

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Chadrack Bingi Belo - Kigali Today

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Uko Bing Bello yasubiye muri DRC Rayon Sports yabuze amafaranga yo kumwishyura

Sep 11, 2025 - 14:45
Sep 11, 2025 - 15:24