issa
Ambasaderi Peter Mandelson W'ubwongereza muri Amerika yirukanywe ku buyobozi

Sep 11, 2025 - 15:44
 0

Ambasaderi w’u Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Peter Mandelson, yirukanywe kuri uyu wa Kane nyuma y’uko hagaragaye amakuru mashya avuga ko afitanye umubano n’umuherwe Jeffrey Epstein, wari warakatiwe azira ibyaha byo gusambanya abana.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, mu itangazo yasohoye yasabye ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bw’u Bwongereza kwihutira gukura ku mwanya wa ambasaderi uwo Peter Mandelson nyuma y’uko ngo hagaragaye ubutumwa bushya bugaragaza ko ubucuti bwe na Epstein bwari bumaze gufata indi ntera kurusha uko byari mbere.

Mandelson, yari amaze igihe kinini mu ishyaka rya Labour Party ndetse akaba akana rigiramo uruhare rukomeye mu ntsinzi yaryo mugihe cyo ku ngoma ya Tony Blair mu Bwongereza, kuri ubu yirukanwe ku mwanya wa ambasaderi yari ariho nyuma y’uko hagaragaye ubutumwa bw’ibaruwa yandikiye uwo Epstein amwita umukunzi we bakundana bose Ari abagabo, ni mu gihe kandi uwo Epstein yari amaze igihe afunzwe azira gufata ku ngufu abana bari munsi y’imyaka 18.

Ibi kandi bikanemezwa n’itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga W'ubwongereza Yvette Cooper rivuga ko ubutumwa bwo muri Email bwanditswe na Peter Mandelson bugaragaza ko imikoranire ye na Jeffrey Epstein bwari bumaze igihe kirekire kuva ngo uwo Peter yagirwa ambasaderi nubwo ngo bo bagiye bahisha uwo mubano wabo.

Iryo tangazo ryakomeje rivuga ko by’umwihariko hagaragajwe uburyo bunshya Ambasaderi Mandelson yigeze kuvuga ko igifungo cya mbere Epstein yakatiwe kitari gikwiye, akanasaba ko bityo yahita arekurwa.

Ni mu gihe kandi Minisiteri Yvette Cooper yasobanuye ko ibyo byose ari amakuru mashya atari yarigeze amenwa mbere kandi ko bitewe n’ibyo byose bahise bafata umwanzuro nta kuka wo gukura ku buyobozi uwo wari ambasaderi w’u Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari we Peter Mandelson.

Sep 11, 2025 - 18:29