issa
Urubyiruko rureke kwishyira hanze-Dr Murangira B Thierry 

Nov 20, 2025 - 10:31
 0

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B.Thierry yakebuye urubyiruko rwishora mu bikorwa byo kwifata amashusho y'ubwambure bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri iyi minsi hari impaka muri sosiyete nyarwanda zikomoka ku mashusho yafashwe n'umuhanzi Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina n'umugore babyaranye. Ndetse Yampano yagiye kure yidoga ko yayafashe yabyemeranyije n'umugore we nk'urwibutso.

Ku wa 9 Ugushyingo 2025 Yampano yatanze ikirego ko hari abantu babiri akekaho gusakaza amashusho ari gukora imibonano mpuzabitsina n'umugore we, hatawe muri yombi Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka KJohn. 

Nyuma rero impaka zarakomeje hibazwa ingaruka bizagira kuri Yampano ariyo mpamvu abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kubiganiraho mu bihe bitandukanye. Kuri iyi ngingo Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B.Thierry yasangije ubutumwa ku rubuga rwa X agira ati"Niko bimeze rwose,!!

Rwose abantu cyane cyane urubyiruko nibareke kwishyira hanze no kwiyandarika. Nta ndangagaciro zirimo na mba. “Taking nude photos of yourself & having them end up in public is an act of self-harm emotionally & socially”.

Tugenekereje mu kinyarwanda yanenze abafata ibyemezo bakifata amashusho y'ubwambure bwabo bakayabika muri za telefoni zabo ko ibyo ari igikorwa cyo kwangiza amarangamutima yawe no kwitesha agaciro muri sosiyete.

Itegeko rivuga iki ku cyaha gukora ibiteye isoni mu ruhame ?

Mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.

Iyo umuntu yakoze ibiteye isoni mu ruhame ahanwa n’ingingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga hati “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).

Itegeko rivuga iki ku basakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame?

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.

Yampano yahuye n'ihungabana nyuma y'uko amashusho ari gukora imibonano mpuzabitsina n'umugore we agiye hanze

Umuvugizi wa RIB yakebuye urubyiruko 

Nov 20, 2025 - 10:38