issa
Guinea yataye muri yombi abasirikare 16 ba Sierra Leone

Feb 26, 2026 - 07:36
 0

Igisirikare cya Guinea cyemeje ko cyafunze abasirikare 16 ba Sierra Leone kibashinja kwambuka umupaka no kuzamura ibendera ry’igihugu cyabo ku butaka bwa Guinea mu buryo badafitiye uburenganzira.

Ni amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo ya Guinea ivuga ko ingabo 16 z’igisirikare cya Sierra Leone zaherukaga kwinjira muri icyo gihugu cya Guinea mu cyumweru gishize mu buryo butemewe, ubu zatawe muri yombi.

Minisiteri y’Ingabo ya Guinea ivuga ko abo basirikare ba Sierra Leone binjiye mu gihugu cyabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze mu gace ka Koudaya gaherereye mu karere ka Faranah hafi y’umupaka uhuza ibyo bihugu byombi.

Guinea ivuga ko abo basirikare ba Sierra Leone, nyuma yo kwinjira mu gihugu cyabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bongeyeho ikindi cyaha cyo kuzamura ibendera rya Sierra Leone no kuvuza ingoma batera ubwoba abaturage.

Leta ya Sierra Leone yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko itsinda ry’izo ngabo 16 Guinea ivuga ko ryinjiye mu gihugu cyabo ritari ku butaka bwa Guinea mu rwego rwo gushoza intambara, ahubwo ko ryari mu kazi ko kubumba amatafari zari bwifashishe mu kubaka urukuta rw’umupaka uhuza ibyo bihugu byombi ndetse n’amacumbi y’ingabo zicungira umutekano icyo gihugu cya Sierra Leone.

Mu itangazo inzego zishinzwe umutekano za Sierra Leone zasohoye rivuga ko abasirikare bayo batigeze binjira ku butaka bwa Guinea, ahubwo ko ingabo za Guinea ari zo zambutse umupaka zigafata abo basirikare ba Sierra Leone barimo bakora imirimo yo kubumba.

Ibi bibaye nyuma y’uko ibi bihugu byombi byari bimaze igihe n'ubundi biri mu makimbirane ashingiye ku butaka bw’agace kitwa Yenga gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Leta ya Sierra Leone yatangaje ko iri gukoresha uburyo bushoboka bwose burimo n’ubwa dipolomasi kugira ngo abasirikare bayo barekurwe, nubwo leta ya Guinea itabikozwa.

Feb 26, 2026 - 09:01