issa
Nyanza: Babiri baturikanwe n'ingunguru batekeragamo kanyanga, umwe ahasiga ubuzima

Oct 1, 2025 - 15:53
 0

Abagabo babiri bo Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza bitwikiriye ijoro batekera kanyanga mu ngunguru iza gushyuha cyane irabaturikana umwe ahita ahasiga ubuzima.

Ibi byereye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nkomero,  ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku wa 30 nzeri 2025 rishyira kuri uyu wa Gatatu

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES, ko iyi ngunguru ikimara guturika umwe muri aba bagabo ufite imyaka 35 yahise apfa mugenzi we arakomereka.

Yagize ati “ Bitwikiriye ijoro bateka Kanyanga mu ngunguru izagushyuha cyane iraturika umwe ufite imyaka 35 bimuviramo urupfu naho mugenzi we w’imyaka 36 arakomereka.”

Yakomeje avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse na Polisi bahise bajyayo maze uwo mugabo wundi wakomeretse ahita yihutanwa ku Bitaro bya Gitwe kugira ngo yitabweho anashimangira ko ari naho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe.

Police irahumuriza abaturage ikanabibutsa kandi kwirinda ibikorwa bibi birimo guteka, kunywa no gucuruza Kanyanga kubera ko bitemewe kandi bihanirwa na amategeko ikaboneraho no kubasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba kubakomeje kwijandika mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano wabo ubwabo n'uwabagenzi babo.

Oct 1, 2025 - 16:53