issa
Umugabo w’imyaka 50 yafunzwe azira gufasha inyeshyamba

May 15, 2025 - 14:49
 0

Umugabo wo muri Nigeria w’imyaka 50 witwa Birish yatawe muri yombi n’Ishami rya Katsina Community Watch Corps akekwaho kuba umukozi w’abagizi ba nabi, ababwira amakuru ndetse akabagezaho n’ibikoresho, ibyo bikaba bifitanye isano n’ibitero bitandukanye byagiye bigabwa mu bice bitandukanye by’iyo leta.

Birish, ukomoka mu gace ka Gozo mu Karere ka Zango ko muri Leta ya Katsina, yatawe muri yombi nyuma y’amakuru y’iperereza yamuhuzaga no kugeza ibintu by’ingenzi nk’ibiribwa n’amavuta ku matsinda y’abagizi ba nabi akorera muri ako gace.

Mu mashusho  yasangijwe ku rubuga X n’impuguke mu by’umutekano Zagazola Makama, ukekwaho icyaha yemeye ko yafashaga abo bagizi ba nabi, nubwo yavugaga ko atari we ubwe wajyanaga ibyo bikoresho aho bari.

Yagize ati: “Nitwa Birish. Nkomoka i Gozo, mu Karere ka Zango. Mfite imyaka 50 kandi ndi uwo mu bwoko bw’Abahausa,” ubwo yabazwaga.

Yakomeje agira ati: “Nigeze kugura lisansi nkayijyanira. Bahoraga bohereza umugore kujya kuyifata akayibashyira. Sinzi uko yitwa.”

Birish yakomeje atangaza ko ibyo yabagezagaho byarimo ibisembuye, amazi yo mu macupa mato (sachet water), umutsima, umuceri, ndetse na lisansi.

Abajijwe niba ahura n’abo bagizi ba nabi mu buryo bwa hafi, yasubije ati: “Nyuma yo kugura ibyo bintu, bo bohereza abantu kuza kubifata mu mujyi hafi y’urugo rwa Alhaji Bello.”

Nubwo yemeye ko yafashaga iryo tsinda ry’abagizi ba nabi, Birish yahakanye kugira uruhare cyangwa kugira icyo amenya ku gitero giheruka kugabwa muri ako gace.