Rubavu: Magendu ya Caguwa n’Inzoga byavugutiwe umuti usharira!!
Mu mezi atandatu ashize, Inzego z’Umutekano mu Karere ka Rubavu zafashe magendu ikubiyemo ibintu bitandukanye birimo amabaro ya caguwa arenga 1,200 n'imiguru y'inkweto zirenga 367 ndetse n'amacupa y’inzoga za liquor arenga 1,500.
Nubwo ibi bikorwa bya magendu bihagarikwa inshuro nyinshi, abayobozi b’Inzego z’Ibanze bavuga ko bagorwa cyane no guhangana n’abakora magendu kubera ko bitwaza intwaro gakondo zirimo imipanga n’inkoni. bamwe mu baturage n’abandi bayobozi bemeza ko hari abahishira abakora magendu mu gihe nyamara abakora ubu bucuruzi butemewe bo basanzwe bazwi cyane mu Midugudu.
Kuri uyu wa Kane Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Namuhoranye Felix, yasuye Akarere ka Rubavu agirana ibiganiro byabereye mu muhezo n’abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza k'urw'Akarere.
Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko mu Midugudu 32 ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta busobanuro bwumvikana bushobora gutangwa ku buryo magendu ikomeza kwinjira mu gihugu.
Meya Mulindwa, yibukije abayobozi ko magendu igira ingaruka zikomeye ku mutekano ndetse no ku bukungu bw’Igihugu aboneraho gusaba abayobozi b'inzego zose guhaguruka bakarwanya iki kibazo cya magendu gikomeje kugaragara muri aka Karere.
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abayobozi n’abaturage barenga 700 ndetse bikaba byitezweho gukemura ikibazo cya magendu ikomeje kugaragara muri aka Karere no kumunga ubukungu bw'Igihugu ndetse no guhungabanya umutekano w'aka Karere ka Rubavu.


Kinyarwanda
English
Swahili









