issa
Trump yiswe ‘inyana y’imbwa’ na Jimmy Kimmel

Oct 2, 2025 - 23:17
 0

Jimmy Kimmel ukora ikiganiro cya Jimmy Kimmel Live kinyura kuri Televiziyo yo muri Amerika, ABC, yise Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ‘inyana y’imbwa’.

Ibi byavuzwe na Jimmy Kimmel ubwo yari ari kuganira na Stephen Colbert ukora ikiganiro The Late Show with Stephen Colbert kinyura kuri CBS.

Uyu mugabo Jimmy Kimmel yavuze ko ari bwo bwa mbere abonye Perezida wa Amerika yishima hejuru abaturage be bahura n’ibibazo byo kubura akazi kandi ari we wabahombeje.

Jimmy Kimmel yashingiraga ku mavugurura Trump yakoze arimo gufunga ibigo nterankunga bya Amerika byakoreraga mu bihugu bitandukanye, no gushyiraho urwego rushinzwe kugabanya amafaranga yakoreshwaga na Amerika (DOGE), rwagize uruhare mu kwirukana abantu benshi.

Yagize ati “Ntibyumvikana. Sinigeze niyumvisha ko tuzagira perezida nk’uyu. Nizeye ko tutazigera tugira undi muperezida umeze uku ukundi. Kwishimira ko amagana y’Abanyamerika babura akazi ni ikinyuranyo cy’uwakabaye ari perezida w’iki gihugu.”

Ikiganiro Jimmy Kimmel Live yahagaritswe ku wa 17 Nzeri 2025 igarurwa ku wa 23 Nzeri 2025. Cyahagaritswe nyuma y’uko Jimmy Kimmel yibasiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Trump bamushinja ubushinyaguzi ku rupfu rwa Charlie Kirk.

Ku tariki ya 15 Nzeri 2025, Kimmel yavuze ku iyicwa rya Kirk mu kiganiro cye gitambuka mu ijoro, ntibyavugwaho rumwe.

Yagize ati “Mu mpera z’icyumweru, abagize ihuriro ‘MAGA’ bashatse kwitandukanya n’uyu musore wishe Charlie Kirk, kugira ngo babyungukiremo mu buryo bwa politiki.”

‘MAGA’ bisobanuye ‘Make America Great Again’. Ni ihuriro ry’abantu bashyigikiye iki gitekerezo cya Perezida Donald Trump cyo kongera kugira Amerika igihangange.

Ikiganiro kikimara guhagarikwa abarimo na Trump barishimye cyane.

Uku guhagarika Jimmy Kimmel Live byahombeje The Walt Disney irerebera Televiziyo ya ABC mu buryo bukomeye. Nyuma y’iminsi irindwi gusa iki kiganiro gihagaritswe, iki kigo cyahombye abarenga miliyoni 1,7 bagikurikiranaga. 