Kigali: Yamaze imyaka ibiri akundana n'umusore mugenzi we atabizi
Musonera(Izina rya hinduwe), ni umusore utuye mu Murenge wa Gikondo uherereye mu Kerere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, wemeza ko yigeze gukundana n'umusore mugenzi we igihe cy'imyaka ibiri atari yabimenya.
Uyu musore muremure wirabura w'imyaka 34 y'amavuko, iyo mwicaranye mukaganira mu kagwiza urugwiro akakubarira inkuru ye y'uburyo yigeze gukundana n'umusore mugenzi we mu gihe cy'imyaka igera kuri ibiri atari yabirabukwa, bigutera amatsiko yo kumenya iyo nkuru n'iherezo ryayo.
Mu kiganiro na UKWELITIMES, uyu musore avuga ko mu buzima bwe adashobora kuzibagirwa ibyamubayeho mu buzima ndetse byamuhaye isomo rikomeye ku buryo adashobora kuzongera gukundana n'umuntu batari bibonanira..
Yemeza ko yigeze kubona ubutumwa bw'umuntu wamwandikiye kuri Facebook yashyizeho ifoto y'inkumi nziza amubwira ko amukunda nawe arabimwemerera.
Ati "Bya bindi nyine by'abahungu urabyumva, nkibona gusa ifoto y'uwo mukobwa wari unyandikiye kuri Facebook yasaga, nahise nshidukira hejuru nanjye mubwira ko namukunze maze dupanga n'uko tuzabonana, ariko nkajya mbura umwanya tugakomeza kwandikirana gusa sinkarare ntamwandikiye."
Akomeza avuga ko yaje kubona umwanya ava mu Karere ka Musanze ajya mu Mujyi wa Kigali kubonana n'uwo musore yafataga nk'imkumi yitomboreye abikesheje Facebook.
Ati " Byatumye nza kwirembya ku kazi mbabwira ko nje kwivuza i Kigali kandi ndi muzima mva i Musanze mu kiraka, narakuziye nkihagera nka saa moya njya gufata lodge mvuga ngo ngiye kurya umwana naho sinkamenye ko ari umuhungu mugenzi wanjye sha."
Musonera (Izina ryahinduwe) akomeza avuga ko akigera muri iyo Lodge iri hafi y'ahitwa kwa Gisimba mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yahise ahamagara uwo muhungu yari amaze igihe atereta kuri telefone ahita ahamusanga.
Ati "Umva umushenzi nawe ako kanya nko mu minota 30 gusa moto yahise ihamugeza noneho kuko nari nanywereye cyane nsa nk'uwasinze moto narayishyuye mugurira amacupa abiri n'ifiriti sinkite kubyo murebe mu maso."
Yongeyeho ko yashidutse ari gusomana n'uwo muhungu azi ko ari umukobwa bari bamaze igihe bakundana cyane ko nta munsi washiraga batavuganye.
Ati "Umva naramusomye karahava noneho ntangiye kumukorakoraho nibwo nakoze ku bintu numva n'igihungu ndikanga inzoga zinshiramo mba muzima mba ngikubise urushyi."
Yongeyeho ko yahise akubita uwo musore urushyi agiye kumwongeza urundi ako kanya yibuka ubutumwa bw'amagambo meza nawe yamwohererezaga atari yamuca iryera maze aryumaho kugira ngo hatagira ababinenya ariko amuta muri iryo cumbi.
Yongeyeho ko yahise ataha yiyanze atekereza ibyamubayeho n'igihe yamaze atera imitoma umusore mugenzi we, aboneraho gusaba urubyiruko kwirinda gukundana n'abantu batazi batari banabonana.
.


Kinyarwanda
English
Swahili









