Iran iri gupfukamisha Amerika mu nzira zose
Perezida Trump yatangaje ko igikorwa cya gisirikare cy’Amerika cyo kuyobora amato yaheze mu Kigobe cy’Abarabu akanyura mu muhora wa Hormuz kizaba gihagaritswe by’igihe gito. Ntabwo yavuze icyo gihe gito ariko bizakorwa ku bwumvikane bushingiye ku masezerano y’impande zombi.
Ku wa 28 Gashyantare 2026 Leta Zunze z’Amerika bafatanyije na Israel bagabye igitero cya gisirikare bise icy’uburakare buhebuje’Operation Epic Fury’cyari kigamije gukuraho ubuyobozi bwa Iran bagahagarika umugambi wo gutunganya Nikleyeri no kwigaruriza ibikomoka kuri peteroli.
Amerika yari iziko izahita ishyiraho ubutegetsi bwemera ibyemezo byose ariko inzira ntibwira umugenzi kuko Iran yari imaze isaga 50 yiteguye Amerika. Kuri ubu rero noneho Amerika yamaze gutsindwa ku yindi ngingo yo kugenzura umuhora wa Hormuz ikoresheje igisirikare kirwanira mu mazi.
Perezida Trump yatangaje ko igikorwa cya gisirikare cy’Amerika cyo kuyobora amato yaheze mu Kigobe cy’Abarabu akanyura mu muhora wa Hormuz kizaba gihagaritswe by’igihe gito. Ntabwo yavuze icyo gihe gito ariko bizakorwa ku bwumvikane bushingiye ku masezerano y’impande zombi.
Kuri Iran, iyi ni intsinzi kuko bitangazwa n’ibinyamakuru bya Leta ya Iran. Byatangaje ko Trump yasubiye inyuma bitewe nuko yananiwe kongera gufungura umuhora wa Hormuz w’ingenzi mu bucuruzi mpuzamahanga bunyura mu mazi magari. Trump yavuze ko yafashe icyo cyemezo biturutse kuri Pakistan yasabye ko habaho ubuhuza. Icyakora ukuzitira Amato ku byambu bya Iran kuzagumaho.
Uwo mushinga wiswe’Project Freedom’ cyangwa se umushinga w’amahoro wari ugamije gufasha ubwato kugenda noneho ubucuruzi bwo ku isi bugasubira gukorwa nk’ibisanzwe binyuze mu kuyobora amato yaheze mu Kigobe cy’Abarabu akanyura muri uwo muhora wafunzwe na Iran.

Kinyarwanda
English
Swahili