AFC/M23 yongereye amasaha yo gufungura umupaka wa Goma na Rubavu
Ku wa Kane tariki ya 18 Nzeri 2025, Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yatangaje ko yongereye amasaha yo gufungura no gufunga umupaka wa La Corniche (Grande Barrière), uhuza umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umujyi wa Rubavu mu Rwanda.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma, maze igashyiraho uburyo bushya bwo gucunga imipaka no guhuza abaturage b’impande zombi.
Ubusanzwe uyu mupaka wari usanzwe ufungurwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00) ugafungwa saa ine za nijoro (22h00). Gusa guhera ku wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, imipaka izajya ifungurwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00) ifungwe saa sita z’ijoro (00h00).
Bahati Musanga Erasto, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23 yavuze ko “Abaturage bose bo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko abo mu mujyi wa Goma baramenyeshwa ko guhera tariki ya 19 Nzeri 2025, umupaka mukuru wa La Corniche uzajya ukora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa sita z’ijoro. Turasaba abakorera serivisi ku mupaka kubahiriza aya mabwiriza mashya.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buherutse gutangaza ko kuva M23 yafata Goma, urujya n’uruza ku mupaka rwiyongereye cyane. Mbere y'iki gihe hagati ya 2020 na 2024, abantu bagera ku bihumbi 20 (20,000) ni bo babashaga kwambuka buri munsi. Ariko mu mwaka wa 2025, imibare yerekana ko abagera ku bihumbi 43 (43,000) aribo bambuka buri munsi, ari igipimo cyerekana ubwiyongere bukomeye.
Urujya n’uruza ruturuka ku mpamvu zitandukanye zirimo ubucuruzi, abantu bajya gushaka serivisi, abakozi bakora ingendo za buri munsi, abagenzi basanzwe ndetse n’abakerarugendo baturuka mu bihugu byombi. Iyo mipaka ya Goma na Rubavu, irimo uwa La Corniche uzwi nka Grande barrière n’uwitwa “petite barrière”, yitabirwa cyane n’abaturage b’impande zombi kubera akamaro kayo mu buhahirane n’ubufatanye bw’akarere.


Kinyarwanda
English
Swahili









