issa
Rulindo: Abacukura Zahabu barashinjwa kwangiza imyaka y'abaturage

Dec 29, 2025 - 20:37
 0

Abakora ibikorwa by'ubucukuzi bwa Zahabu mu buryo butemewe bahangayikishije abaturage bitewe no kwangiza imyaka yabo n'ibihingwa birimo icyayi.

Abatuye mu mirenge ya Base, Rukozo na Kinihira mu karere ka Rulindo, nibo bavuga ko babangamiwe n'ubucukuzi butemewe bukorwa n'abacukura amabuye ya Zahabu mu mirima yabo bakabangiriza imyaka n'ibihingwa birimo icyayi.

Bamwe mu baturage babwiye Radio One ko abacukura amabuye y'agaciro ya Zahabu, babangiriza imyaka ndetse uwubabujije kuyangiza  bashobora kumutema.

Umwe mu baturage yagize ati "Ubutaka bwanjye bakuyeho iterasi, niba bakuyeho iterasi ry'icyayi ryari rintunze nzasigara ntunzwe ni iki? Uramutse uvuze ngo ubu butaka bwanjye ko mwabucukuye baragutema."

Undi muturage yagize ati "Niba ahantu hari Zahabu kandi ikaba iri ahantu hanini, kompani yaza ikahapima ikagurira ba nyiri imirima natwe tukabonamo akazi."

Bamwe mu bakora ubwo bucukuzi bw'amabuye ya Zahabu butemewe, nabo bavuga ko habonetse kompani igacukuramo ayo mabuye bareka gucukura mu buryo butemewe.

Umwe muri abo bacukuzi yagize ati "Kompani ibonetse buri wese yaza hano akoramo akabona amafaranga."

Undi muturage ucukura Zahabu yagize ati "Kompani ibonetse, nibwo twakora tudafite ubwoba."

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, avuga ko abacukura amabuye y'agaciro ya Zahabu mu buryo butemewe bakwiye kubireka ndetse aburira ababukora ko batazihanganirwa.

Yagize ati "Turakomeza gukora ubukangurambaga, bityo bareke gukomeza kwangiriza abaturage, bangiza n'ibidukikikije. Ni uguhagurikira icyo gikorwa gishobora kuba cyateza n'urugomo, ntabwo bikwiye ko umuturage yangirizwa ibikorwa bye."

Ubusanzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bugenwa n'itegeko no 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024. Ukoze ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro atabifitiye uruhushya aba akoze icyaha gihanwa n'amategeko nkuko bigaragara muri iryo tegeko.

Dec 29, 2025 - 20:38