Imyaka 73 irashize Amerika ishaka kugira Iran akarima kayo
Amerika yahereye mu 1953 ihirika ubutegetsi bwa Iran, mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryabayeho ku wa 19 Kanama 1953. Icyo gihe minisitiri w’Intebe Mohammad Mosaddeg yakuwe ku butegetsi hashyirwaho Mohammad Reza Pahlavi, ufatwa nk’umwami wa nyuma warazwe ingoma muri Iran. Iryo hirikwa ryateguwe n’Ubwongereza (M16) bari kumwe na CIA noneho iryo hirikwa ryiswe’Operation Ajax’.
Intambara yo muri Iran igeze ku munsi wa Gatatu. Icyakora ingaruka zimaze kugaragarira buri wese kuva ku muturage w’I Tehran kugeza ku w’I Nyarugenge. Reuters yakoze igenzura rishingiye ku matora, baje gusanga umuntu umwe muri bane mu Banyamerika niwe ushyigikiye intambara ya Iran.
Abandi bose bari mu cyeragati ntibazi impamvu abasirikare babo bari kwicirwa muri biriya bitero. Hari 43% y’Abanyamerika batifuza iriya ntambara naho 29% ntabazi muri make ikijya mbere n’impamvu intambara iri guhitana benewabo.
Mu bashingamateka bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani nibura 55% bashyigikiye perezida Trump mu ntambara. Ku rundi ruhande hari bagenzi babo 32% batazi icyateye Amerika kwishora mu ntambara. Ariko kandi Abarepubulikani basaga 13% bamaganiye kure iriya ntambara. Iyi mibare yerekana ukwicamo ibice ku baturage bo muri Amerika.
Ku bademokarati ho biteye inkeke kuko 74% bamaganiye kure iriya ntambara, 7% bemeye ko igomba kubaho naho 19% ntabazi ikijya mbere, ntibemeye cyangwa se ngo bahakane ko Amerika ikomeza gutera Iran.
Abasirikare 9 b’Amerika barishwe,201 bo muri Iran barishwe,muri Israel abasaga 9 bamaze kwicwa,babiri muri Iraq,umwe muri Kuwait, na batatu muri Arabie Saoudite.
Kuva mu 1979 habaho impinduramatwara ishingiye ku matwara akaze ya Islam, Amerika yahigiye kuzarimbura ubwo butegetsi igashyiraho abo yifuza bagomba kuyipfukamira.
Muri rusange Amerika mu kitwa’MAGA’Make America Great Again, yifuza guca intege ubuhangage bwa Iran, igasenya inganda zikora ibitwaro kirimbuzi, igasenya ibirindiro by’ingabo zo mu mazi, igakuraho ubutegetsi ariko kandi ikagira ububasha ku bikomoka kuri peteroli n’ubutare bwa Iranium, Iran ikungahayeyo nyamara Amerika yo isa nk’iyashiriwe.
Amerika mbere yo gutera Iran, yabanje gutegurayo imyigaragambyo mu murongo wo kubwira abaturage ko bayobowe nabi, noneho abategetsi ba Iran bakoresheje imbaraga z’umurengera mu kwica abasivile bigaragambyaga. Iyo nayo ni impamvu iba ari iturufu mu gutuma Amerika ikuraho ubutegetsi mu kitwa ineza ya rubanda.
Mu 2003 Amerika ifatanyije n’Ubwongereza n’abambari bayo bohereje indege z’intambara mu guhirika Saddam Hussein wa Iraq. Mu 2011 NATO ifatanyije n’ibihugu byo mu kigobe bakuyeho Coloneli Muammar Gaddafi. Icyo gihe bafashijwe n’igisirikare cyo mu kirere cy’Amerika.
Ingaruka nyinshi ziri ku baturage ba Iran, ariko ubu ntibabyumva kuko bibwira ko Amerika ibashakira imbere heza.
Ugukomera kwa Iran mu karere ni ikibazo kuri Israel. Impamvu nta yindi n’uko Iran itera inkunga imitwe y’iterabwoba ya Hamas na Hezbollah kandi iyo mitwe ikaba ihora irasa muri Israel.
Ndetse Israel ibona ko Iran ikomeje kuba igihangage yazarimbura burundu abaturage ba Israel (Abayahudi). Za ntambara zo mu mateka aho Abayisilamu bahora bahanganye n’Abayahudi bapfa ubutaka bw’isezerano ‘Palestine’.
Kuba Israel n’Amerika barishe umutegetsi w’ikirenga ntibisobanura gushyira ku iherezo ubutegetsi muri Iran kuko nabwo bwari bumaze imyaka 40 bwiteguye intambara n’umwanzi ari we Amerika na Israel.
Ayatollah Ruhollah Khomeini wa Iran na bagenzi be bubatse igisirikare cya Iran, bubaka inzego zikomeye ku buryo umuntu umwe yicwa abandi bagasigara barwanira ubusugire bw’igihugu. Bitandukanye cyane no muri Iraq ya Saddam Hussein wari warubatse abo mu muryango we gusa ndetse no kwa Gaddafi, no kwa Bashar al Assad bubatse ububasha bw’imiryango yabo, bibagirwa kubaka ubwirinzi bw’igihugu n’ubushobozi bw’igisirikare.
IRGC ifite abarwanyi 19,000 n’abasaga 600,000 bahoze mu ngabo ariko baba baryamiye amajanja igihe bakitabazwa. Iran igizwe n’Abashiya ku kigero cya 90% kandi bari mu bayoboke benshi b’idini ya Islam dore babarirwa muri miliyoni 300 ku isi hose. Abayisilamu bo mu bwoko bw’Abasuni babarirwa muri miliyali 1.8 ku isi kandi muri Iran habarizwa 10% bivuze ko Iran ari igihugu cy’idini rya Islam, impamvu barwanira gakondo yabo.
Kuva mu 1979 habaho impinduramatwara muri Iran, hashinzwe IRGC ifite inshingano zo kurinda no kurwanirira umutegetsi w’ikirenga, Ayatollah.
Amerika yahereye mu 1953 ihirika ubutegetsi bwa Iran, mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryabayeho ku wa 19 Kanama 1953. Icyo gihe minisitiri w’Intebe Mohammad Mosaddeg yakuwe ku butegetsi hashyirwaho Mohammad Reza Pahlavi, ufatwa nk’umwami wa nyuma warazwe ingoma muri Iran. Iryo hirikwa ryateguwe n’Ubwongereza (M16) bari kumwe na CIA noneho iryo hirikwa ryiswe’Operation Ajax’.
Amerika yari yarubakiye ubushobozi bwa gisirikare Mohammad Mosaddeg bamuha inzego z’ubutasi zatojwe na CIA, ariko bamuteguragamo kuba umufatanyabikorwa mwiza w’Amerika mu ntambara y’ubutita.
Ayatollah Ruhollah Khomeini yagiye ku butegetsi mu 1979 ahiritse Mohammad Reza Pahlavi wari inkoramutima y’Abanyemerika n’Abanyaburayi ariko wari waratangiye gukorana n’Abasoviyete.
Iran yakoronejwe n’Ubwongereza. Mu 1900 nibwo muri Iran havumbuwe peteroli bityo itangira gucukurwa n’Ubwongereza. Mu 1951 Mohammad Mosaddeg yabaye minisitiri w’intebe atangira gushyira imbere inyungu z’umunyagihugu, ibintu byarakaje Abongereza bigira inama yo kumwikiza.


Kinyarwanda
English
Swahili









