Nyabihu: Abakozi 14 barimo batandatu bo mu Karere bafuzwe bakurikiranyweho uburiganya mu myubakire
Abakozi batandatu b’Akarere ka Nyabihu n’abayobozi umunani bo mu muryango IBUKA muri aka Karere bafunzwe tariki ya 6 Ukwakira 2025 bakurikiranyweho uburiganya mu myubakire y’inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bakozi bafunzwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe gutanga uburenganzira bwo kubaka n’abandi bakozi bo muri ayo mashami.
Mu bafunzwe hanarimo kandi Perezida wa IBUKA muri aka Karere n’abandi bayobozi bo muri uyu muryango mu Mirenge irindwi yagombaga kubakwamo inzu 17 z’abarokotse jenoside.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, yemeza ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) batangiye iperereza kuri aba bakozi n’abayobozi nyuma y’aho bimenyekanye ko hubatswe inzu 15 muri 17 zateganyijwe ndetse nazo ntizubakwe uko bikwiye.
Byagaragaye ko nko mu Kagari ka Mutaho mu Murenge wa Rambura, hari inzu ebyiri zitarangiye neza, kubera ko hari ibikoresho bitahageze, nyamara abakoraga iyo mirimo basinya ko byose byakozwe neza.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yemeje ko aba bantu bose bafunzwe, asobanura ko bakurikiranyweho ibyakozwe nabi muri gahunda yo kubaka izi nzu.
Yagize ati “Amakuru yo gufatwa kwabo twayamenye mu gitondo nubwo baraye bafashwe. Barimo kubazwa inshingano ku nzu 17 z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi zagombaga kubakwa mu mirenge irindwi, bikekwa ko hari ibyazikozweho nabi.”
Yaboneyeho gusaba abakozi gukora inshingano neza kandi bakirinda kuzikoramo amakosa ndetse yibutsa abaturage ko nta gikuba cyacitse muri aka Karere, kuko bazakomeza guhabwa serivisi.
Ati “Abaturage barakomeza guhabwa serivisi, kuko hari ibiteganywa n’amategeko kuko umuntu iyo adahari inshingano ze zikorwa n’undi cyangwa uko asimburwa, kandi abakozi bakore inshingano zabo birinda amakosa.”
Aba batu bose bafunzwe kugeza ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jenda.


Kinyarwanda
English
Swahili









