issa
Ubuzima bubabaje bw’umwana wabyariye mu muhanda ku myaka 13

Oct 21, 2025 - 14:28
 1

Uwase (Izina ryahinduwe) ni umwana w’umukobwa uvuka mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, wabyariye mu muhanda afite imyaka 13 gusa y’amavuko

Iyo uganiriye n’uyu mwana ubu umaze kuzuza imyaka 14 ndetse umaze imyaka itatu yirarira mu muhanda no muri ruhurura zitandukanye zitandukanye zirimo izo  mu Murenge wa Nyarugenge n’uwa Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge, akakubwira uburyo abayeho n’uruhinja rwe rw’amezi 9 umugirira impuhwe.

Mu Kiganiro na UKWELITIMES, uyu mwana yavuze ko yavuye iwabo ahunga inzara n’amakimbirane yahoraga hagati ya Se na nyina.

Uwase(Izina ryahinduwe) avuga ko yatewe inda afite imyaka 13 y’amavuko gusa n’undi mwana bararanaga muri ruhurura zitandukanye.

Yagize ati “ Yaraje amfatiraho icyuma arambwira ngo muhe kandi ninanga aracyintera ndemera nza nyuma gusanga yanteye inda.”

Akomeza avuga ko atahise amenya ko yatwaye inda ahubwo yaje kubimenya nyuma inda.

Ati “ Ntabwo nahise mbimenya ahubwo hashize igihe ntangira kumva ntameze neza nkajya nduka mbura n’imihango abandi bakobwa tugangikana bahita bambwirako ntwite.”

Yabyariye muri ruhurura

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yabyaye k’ubw’amahirwe y’Imana kubera ko yabyariye muri ruhurura ndetse kuva yatwara inda atigeze ajya kwa muganga.

Yagize ati “ Naramwikaniriye arasohoka ariko abandi bana nibo bambwiraga ngo nikanire cyane nza gushiduka umwana asohotse.”

Akomeza avuga ko we na bagenzi be babayeho nabi cyane bitewe n’uko hari n’igihe bajya bafatwa ku ngufu n’abandi bana b’abahungu.

Ati “ Sha ntabwo byoroshye baradusambanya cyane hari ubwo umwe akuvaho undi nawe akakujyaho ariko ni ubuzima twamenyereye.”

Yongeyeho ko atazi neza umuhungu wamuteye inda bitewe n’uko yagiye aryamana n’abahungu benshi

Ati “ Uko tubayeho ntabwo upfa kumenya uwaguteye inda kuko hari igihe unaryamana n’abasore batatu ku munsi bitewe n’uko mujya kugangika ahantu hamwe,umuntu aba asenga gusa kugira ngo atazandura sida kuko tubikora nta gakingirizo.”

Akomeza avuga anywa ibiyobyabwenge birimo kole na tineri kugira ngo abashe gusunika iminsi no kubona ibitotse.

Yongeyeho ko ubwana we atunzwe n’imana kubera ko arya ibiryo byasigajwe n’abakire muri restaurant cyangwa iyo hagize umugiraneza umufasha.

Uyu mwana yasoje avuga ko adashobora gusubira iwabo kubera ko bamufashe nk’ikivume ndetse ashimangira ko aramutse abonye abagiraneza bamukura mu muhanda bakamufasha we n’umwana we yawuvamo.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Cladho akagira n'abana mu nshingano,Murwanashyaka Evariste, nawe yemeza ko ikibazo cy'abana bo mu muhanda gifatwa nk'igisanzwe nyamara gikomeye cyane.

Yagize ati “Ikibazo cy’abana bo mu muhanda n’ikibazo gifatwa nk’igisanzwe nyamara ara ikibazo gikomeye, ni kibazo gikwiye gufatwa nk’ikidasanzwe bariya bana bakabafata nk’abana bahuye n’ibibazo aho kubafata nk’abana bateje ibibazo inzego zose zikabihagurukira yaba inzego ndetse inzego z’ibanze zikaba iza mbere kubera ko uriya mwana aza mu muhanda aturutse mu isibo runaka, rero ntabwo umuyobozi w’isibo yamara Ukwezi  atazi aho umwana yagiye ngo narangize ngo ananirwe kubikurikirana hakwiye kuba imikoranire y’aho umwana aturuka n’aho aba ari.”

Yakomeje agira ati “ Ikindi hari abana bavukiye mu muhanda n’ubu bacyiwurimo bakwiye gushakirwa ba malayika murinzi babitaho cyangwa bagashakirwa ukundi bitabwaho ariko bakavanwa mu muhanda rero ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyagakwiye guhuza nzego zose zifite aho zihuriye n’umwana.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo gikomeye cyane ndetse gikwiye guhuza inzego zose zifite aho zihuriye n’umwana zikagishakira umuti aho gufata aba bana nk’aho aribo bateje ikibazo.

Oct 22, 2025 - 17:21