issa
Yarabyiteye!Imvano yo kutaririmba kwa Kirikou Akili 

Oct 21, 2025 - 13:33
 0

Kirikou Akili yazanye aba DJs be mu gitaramo birangira bananiwe guhuza ibyuma, bityo amajwi arabura.

Umuhanzi w'umurundi ufite indirimbo igezweho yitwa 'Aha ni he' yahuye n'uruva gusenya nyuma yo kwanga gukorana n'abavanga imiziki barimo DJ Brianne na DJ Drizzy.

Ni igitaramo cyabaye ku wa 19 Ukwakira 2025 I Kicukiro ahitwa Mundi Center. Cyarimo abahanzi;Davis D, Bushali, Ross Kana, Alto, Diez Dola, Yampano, Gisa Cy'Inganzo, DJ Drizzy, DJ Brianne na Mc Bertrand.

Igitaramo cyagenze neza ku bandi bahanzi bavangiwe imiziki na DJ Drizzy ariko bigeze kuri Kirikou Akili biba bibi cyane kuko yari yanze gukorana na DJ Drizzy.

 Umukundwa Josue wateguye igitaramo 'Let's Celebrate 'yabwiye UKWELITIMES ko buri muhanzi yari gucurangirwa na DJ Drizzy ariko Kirikou Akili yavuze ko afite aba DJs be b'Abarundi.

Kirikou Akili rero yazanye abavanga imiziki be barometer ibyuma byabo byanga guhuza amajwi.

Kirikou Akili yateye hejuru inshuro nyinshi asaba amajwi 'Sound'. Nyuma yo kubona ko imigozi ihuza Controller na Mixeur byanze Kirikou Akili yigiriye inama yo kuva ku rubyiniro arigendera.

Aha rero niho havuye ikibazo cyo gukeka ko habayeho ubugambanyi.

Na Kirikou Akili yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze yisegura kubera amajwi ataragenze neza bigatuma igitaramo kitagenda neza. 

Oct 21, 2025 - 13:52