issa
Ntabwo dusaba ko bahanwa! Mukura VS yareze abasifuzi muri FERWAFA

Oct 21, 2025 - 13:17
 0

Nyuma y’umunsi umwe ikinnye na APR FC, Mukura Victory Sports yareze Ishimwe Jean Claude n’abo bafatanyije gusifura uyu mukino.

Ku cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, nibwo APR FC yakiriye Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona ari na wo wa kabiri ikinnye kuva uyu mwaka watangira.

Ni umukino wabaye guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium, urangira APR FC itsinze igitego 1-0. Uyu mukino ntabwo washimishije cyane abakunzi, abayobozi ndetse n’abakinnyi ba Mukura Victory Sports kubera imyitwarire y’abasifuzi.

Kimwe mu byagarutsweho cyane ni ikosa Niyigena Clement yakoreye umukinnyi wa Mukura Victory Sports ndetse mu buryo bukomeye kuko yahise avanwa mu kibuga.

Ikindi abasifuzi bakoze cyagarutsweho cyane ni igitego Mukura Victory Sports yatsinze mu minota ya nyuma ariko Ishimwe Jean Claude nabo bayoboranaga uyu mukino bemeza ko habayemo kurarira.

Amakuru twamenye n’uko ikipe ya Mukura Victory Sports, kuri uyu wa Kabiri, yatanze ikirego muri FERWAFA isaba ibisobanuro ku misifurire itari myiza yagaragaye muri uyu mukino.

Mu Kiganiro kigufi UKWELITIMES twagiranye n'Umunyamabanga wa Mukuru Victory Sports, Musoni Protais yatwemereye ko batanze ikirego basaba ibisobanuro ku misifurire y'uyu mukino.

Yagize ati " Ntabwo dusaba ko abasifuzi bahanwa, twandikiye FERWAFA dusaba gusuzuma uko twasifuriwe. Abasifuzi nibo baba begereye aho ikosa ryabereye turashaka kumenya niba ibyemezo bafashe byari byo."

Mukura Victory Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 5. Umukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona izakina na AS Kigali tariki 25 Ukwakira 2025.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ntabwo dusaba ko bahanwa! Mukura VS yareze abasifuzi muri FERWAFA

Oct 21, 2025 - 13:17
Oct 21, 2025 - 13:29