issa
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Ikoranabuhanga

Oct 21, 2025 - 14:41
 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe Afurika idafashe ingamba zihamye mu kuziba icyuho mu bijyanye no guhuza abantu no kwimakaza ikoranabuhanga, izakomeza gusigara inyuma, ubusumbane bukarushaho kwiyongera hagati yayo n’ibindi bice by’Isi.

Perezida Paul Kagame, yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (Mobile World Congress 2025) iri kubera i Kigali, ikaba izamara iminsi itatu.

Iyi nama itegurwa n’Umuryango GSMA (Global System for Mobile Communications Association), uharanira guteza imbere iterambere rishingiye kuri telefone n’itumanaho. Ni imwe mu nama zikomeye ku Isi zibera muri Afurika, zikaba zihuza abayobozi bakomeye, abashoramari n’abahanga mu ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwizeye imbaraga z’ikoranabuhanga mu guhuza abaturage no kwimakaza iterambere rirambye.

Yibukije ko mu myaka ishize, Afurika yari ifite imbogamizi zikomeye mu guhuza abaturage, ariko ubu ibintu byahindutse ku buryo telefone ngendanwa n’umuyoboro mugari (internet) byabaye inkingi z’ubuzima bwa buri munsi.Yakomeje avuga ko Mobile Money yatanze ibisubizo ku bantu benshi bari barasigaye inyuma mu gukoresha serivisi za banki, none ubu byahinduye isura y’imari ku Isi yose, bikaba uburyo bwo kwimakaza serivisi z’imari zigezweho kandi zidaheza.

Perezida Kagame yavuze kandi ko iterambere ry’ikoranabuhanga rikomeje guhindura Isi, binyuze mu Artificial Intelligence (AI), uburyo bushya bwo guhuza abantu n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ndetse no mu guhanga amahirwe mashya mu nzego zitandukanye.

Ariko nanone yibukije ko umubare muto w’Abanyafurika ari bo bagera ku ikoranabuhanga ugereranyije n’ahandi ku Isi, asaba ko hakorwa byinshi kugira ngo iki cyuho kidakomeza.

Oct 21, 2025 - 15:19