Ububiligi bwongeye kwakira dosiye y’iyicwa rya Patrice Lumumba
Urukiko rwa Bruxelles mu Bubiligi rwongeye kwakira dosiye y’iyicwa rya Patrice Lumumba, wari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wishwe mu 1961.
Kuri uyu wa Kaniri tariki ya 20 Mutarama 2026, nibwo Umuryango wa Lumumba watangaje ko wongeye kuregera urukiko rw’ikirenga rw’Ububirigi usaba ko abayobozi b’Ububirigi bakekwaho kugira uruhare mu ifatwa, ifungwa, iyoherezwa mu buroko mu buryo buhabanye na mategeko ryatumye Lumumba yicwa, bakongera kuburanishwa bagakatirwa.
Umunyamakuru wa African News uri mu Bubiligi yatangaje, ko umwuzukuru wa Patrice Lumumba witwa Yema Lumumba ari we uri inyuma y’iyo dosiye aho yatanze icyo kirego avuga ko n'ubwo amateka y’ibyabaye adashobora gusubizwa inyuma, hari ikizere cy’uko ubutabera bw’Ububiligi buzashyira umucyo ku byabaye abagize uruhare mu ipfa rya Lumumba bakabihanirwa.
Uregwa muri iyo dosiye y’urupfu rwa Lumumba ni Etienne Davignon w’imyaka 93, wahoze ari umudipolomate w’u Bubiligi waje no kuba umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Uburayi. Akaba akurikiranyweho kugira uruhare mu ifungwa n’ihohoterwa ryakorewe Lumumba mbere y’uko yicwa, uretse ko we amaze imyaka irenga 15 ahakana ibyo ashinjwa.
Umuryango wa Lumumba uvuga, ko ufite inyandiko zigaragaza ko hari bamwe mu bayobozi b’Ububiligi bahoze kuva kera bafite umugambi wo gukuraho Lumumba ubwo yari kubutegetsi ndetse bakabigeraho, uretse ko ubuyobozi bw’Ububiligi ibyo ngo bubihakanira kure, umuryango wa Lumumba uvuga ko ukuri gukwiye kumenyekana ku isi hose kugira ngo abayituye bamenye ukuri kubyabaye mu bukoroni.
Amakuru ahari kugeza ubu ni uko Urukiko Rukuru rwa Bruxelles rwongeye kwakira ubusabe bw’umuryango wa Lumumba ku cyemezo cyawo cyo kongera kuburanisha abagize uruhare mu ifungwa n’urupfu rwa Lumumba, ndetse ko biteganyijwe ko iburanisha rigomba kuba mu ntangiriro za 2027.


Kinyarwanda
English
Swahili









