Uganda: Bobi Wine yishinganishije ku batuye Isi avuga ko yenda kwicwa
Umuyobozi w’ishyaka NUP akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yishinganishije ku batuye Isi avuga ko we n’umuryango we bashaka kubica.
Aya makuru uyu munyapolitiki yashyize hanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026 abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa mbere yarawe ashakishwa n’inzego z’umutekano za Uganda ngo zimugirire nabi.
Bobi Wine yavuze ko mu ijoro ryo ku wa mbere umuryango we wagiriwe nabi aho bamwe mu bagize umuryango we bakubiswe abandi bagafungwa babazwa aho ayihishe.
Bobi Wine mu butumwa bwe yashinje Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Muhoozi Kainerugaba akaba n'umuhungu wa Perezida Museveni, kwica abaturage binzirakarengane bagiye bagaragaza ko bari inyuma ya Bobi Wine, ibintu avuga ko Muhoozi na we yiyemereye abinyujije kuri X ye.
Yagize ati “Arashaka kunyica, burigihe antera ubwoba bw’uko azanyica, ikindi ni uko yagiye kuri X ye akavuga ko inzego z’umutekano zishe abantu 22 binzirakarengane bakabeshya abantu gutyo kandi abishwe barenga abantu 100 mu cyumweru gishize.”
Uyu munyapolitiki avuga ko abasirikare n’inzego z’umutekano za Uganda baciye inzira zose umuryango we wacagamo ngo ubone ibyo kurya, bityo ko ubu bagiye kwicwa n’inzara.
Bobi Wine yavuze ko yishinganishije ku isi hose ndetse asaba amahanga gutabara umuryango we ngo ubone amahoro, avuga ko babayeho nabi.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Muhoozi Kainerugaba, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze asa n’usubiza Bobi Wine yifashishije ifoto ye avuga ko nta bwoba yavukanye ndetse ko yavukiye kwirukana no gutsinda umwanzi w’igihugu cya Uganda.
Ibyo byongeye kuzamura umwuka mubi mu baturage bari kuruhande rwa Bobi Wine ndetse n’abari inyuma y’inzego z’umutekano, icyakora kugeza ubu Perezida Yoweri Kaguta Museveni ntacyo arabitangazaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









