Bugesera: Ubujura bwatumye biyemeza kujya bararana n'amatungo
Abaturage bo mu Mudugudu Rwintende, bavuga ko kurarana n'amatungo babiterwa n'ubujura bukabije bw'amatungo bubagarije.
Aba baturage batuye mu Mudugudu wa Rwintende, Akagari ka Kagasa, Umurenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, bavuga ko kurarana amatungo magufi babiterwa n'ubujura bukabije bw'amatungo bukomeje gufata indi ntera nk'uko babitangarije IZUBA TV.
Aba baturage bemeza ko bararana amatungo kuko iyo araye hanze bayiba.
Umwe mu baturage yagize ati "Amatungo kurarana nayo ni uburyo bwo kugira ngo batayiba, ntiwarara mu cyumba utari kumwe n'itungo ryawe, niba ari ihene cyangwa intama, yemwe n' urwo rukwavu ni ukururyama iruhande."
Uwo muturage ayakomeje agira ati"Twifuzaga ko umuntu uzajya afatwa arimo kwiba ko bamujyana bakaba bamuhamishijeyo nk'umwaka."
Undi muturage nawe yagize ati" Ihene iri mu bihumbi magana abiri, none ni ihene ebyiri ubwo ni ibihumbi magana ane. Urumva waziraza hanze uzi ko bazitwara?"
Undi muturage yunzemo ati" Kurarana n'amatungo ni ukugira ngo batakwiba, iyo baje kwiba kubeta ko uba wararanye n'amatungo uhita ubyumva."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwogo, Mushenyi Innocent, yavuze ko ikibazo cy'abarara ubuyobozi bugiye kugikurikirana ndetse hari ingamba zasanzwe mu rwego kubacungira umutekano.
Ati " Mu mihigo abaturage bahiga, harimo guhiga kutararana n'amatungo, bagahiga kubaka ikiraro cy' ayo matungo ariko twaza gukora ubugenzuzi tukareba ko hari abakora ibyo tukabagira inama cyane ko atari byiza."
Yakomeje agira ati" Ikibazo cy' umutekano muke uretse nayo matungo, tugerageza guhangana nacyo, kuko biri mu nshingano zacu, uburyo duhangana nabyo cyane cyane ni ugukaza amarondo,no kwandika abinjira n'abasohoka.kugirango tumenye ngo mu Mudugudu baramutse bate? Biriwe bate? Cyane ko mu ijoro irondo ariryo rlba rifite inshingango zo gucunga umutekano mu Mudugudu."
Bamwe mu baturage bavuga ko ubujura burakabije bw'amatungo, intandaro yabwo ari abajura bafatwa bibye bakarekurwa mu gihe gito.


Kinyarwanda
English
Swahili









