Perezida Kagame yishimiye umusaruro wa 'Broadband Commission’ mu ikoranabuhanga kuri bose
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ya Komisiyo y’Umuyoboro Mugari w’itumanaho rya Internet (Broadband Commission) aho yagarutse ku myaka 15 ishize abantu bose bagezwaho ikoranabuhanga binyuze muri iyi komisiyo.
Ni inama yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yitabiriye ibi biganiro byayobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin, none ku wa 6 Nyakanga 2025.
Itangazo rivuga ko Perezida Kagame yitabiriye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga “hagarukwa ku myaka 15 ishize abantu bose bagezwaho ikoranabuhanga binyuze muri iyi komisiyo.”
Perezida Kagame afatanya na Carlos Slim kuyobora iyi Komisiyo.
Abandi bitabiriye iyi nama bahagarariye u Rwanda nkuko bigaragara mu mafoto yashyizwe hanze n'ibiro by'umukuru w'igihugu Village Urugwiro harimo Umuyobozi Ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Mauro De Lorenzo, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n’abandi.
Komisiyo y’Umurongo mugari w’Itumanaho yashinzwe mu 2010 igamije kuzamura uruhare rw’ikoranabuhanga mu igenamigambi mpuzamahanga no guteza imbere ikoreshwa ryaryo muri buri gihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









