Kigali: Polisi yasubije umucuruzi ibicuruzwa bye bifite agaciro k'arenga miliyoni yari yibwe
Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali, yasubije umucuruzi ukorera mu isoko rya Nyarugenge witwa Susan Asiimwe, ibicuruzwa bye bifite agaciro k'arenga Miliyoni yari yibwe.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026 mu gihe ibyo bicuruzwa uyu mucuruzi yabyobwe kubtariki ya 27 z'uku Kwezi.
Bimwe mu bicuruzwa yari yibwe birimo umuceri imifuka 10 n’amakarito atatu y'amavuta yo gutekesha ndetse bikaba byari bifite agaciro karenga 1,300,000frw.
Polisi ivuga ko ibi bicuruzwa byibwe n’abajura baje aho akorera babwira umukozi we ko bishyuye amafaranga kuri Bank bamwereka inyemezabwishyu y’impimbano arabibaha.
Uvuga ko Isiimwe yasuzumye ko amafaranga yageze kuri konti araheba ahita atanga ikirego kuri Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge, nyuma yo gukurikirana bifatanwa umwe mu bagize uruhare mu kubyiba afatanwa amakarito 23 y’amavuta n’imifuka itandatu y’umuceri ndetse ibindi yamaze kubigurisha.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, we yibukije abacuruzi kuba maso no kwitondera abaguzi babagana cyane cyane abishyura bakoresheje ikoranabuhanga kuko hari ubwo usanga bamwe ari abajura baba bashaka kubiba.
Ati " Abacuruza barashishakarizwa kujya bagenzura message zemeza ko bishyuwe, no kugenzura neza borudero bishyuriwe ho kuko hari ubwo usanga abatekamutwe bazihimba bagamije kwiba."
Yakomeje yibutsa abaturage kujya bihutira gutanga ibirego kuri Polisi igihe bibwe kuko akenshi hari ubwo Polisi ifata ibyibwe rimwe na rimwe hakabura banyira byo kubera ko baba batatanze ibirego.
Ati "Ikindi ni uko abaturage bashishikarizwa kujya bagira ibirango (serial number) by’imitungo yabo cyane cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko iyo uje gutanga ikirego ugomba kubigaragaza, byanafatwa ukaba ufite ikerekana ko ari ibyawe ukabona kubisubizwa."
Polisi irihaniza abantu bose bumva ko bazatungwa n’ubujura ko bagomba kubireka bagashaka ibindi bakora, nta hantu na hamwe muri iki gihugu hari ubwihisho bw’abajura, ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.
Kugeza ubu umwe mu bafashwe yatawe muri yombi ndetse hakaba hakomeje ibikorwa byo guhakisha abandi bari kumwe nawe.


Kinyarwanda
English
Swahili








