Kigali: Imibereho y’umugabo wabenzwe n’uwari wamushatse, nyuma yo gutahura ko bahuje igitsina
Hashize imyaka Itandatu mu Kagali ka Kivugiza ko mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, habereye amayobera y’umugabo wigize umugore amara umwaka abana n’umumotari wari wamushatse kugira ngo amubere umufasha.
Gusa nyuma uwo mumotari yaje kuvumbura ko uwa yari yashatse nk’umugore ari umugabo, yahise amubenga ndetse ajya gutanga ikirego ku buyobozi bw’Umudugudu wa Muhoza, yari atuyemo avuga ko yasanze umugore yashatse ari umugabo.
Muri icyo gihe amakuru yaturukaga muri ako gace, yavugaga ko uyu mugabo wigize umugore yahoranaga amasogosi mu isutiye abantu bakagira ngo ni amabere n’umwitero mu mutwe ku buryo umugabo we atabashaga kumenya ko ari umusore.
Nyuma y’imyaka igera kuri itandatu uyu mugabo winduye umugore abenzwe n’umumotari wari wamushatse, UKWELITIMES, yaganiriye n’uyu mugabo wemeza ko ari umugore ayibwira uko abayeho.
Uyu mugabo wiyumvamo ko ari umugore, wanze ko afatwa ifoto, avuga ko atazibagirwa agahinda yatewe n’umumotari bari barashakanye.
Yagize ati “ Biriya bibaho n’abasezeranye mu mategeko baratana ureke njye gusa ntabwo nzibagirwa uburyo yansebeje mu ruhame akanteza abantu mu gihe nta muntu n’umwe wari uzi ibyacu.”
Yemeza ko ubu yamaze kwiyakira ndetse afite undi mukunzi mushya babana nk’umugabo n’umugore.
Ati “ Ubu mbayeho neza mfite undi mugabo unkundira uko meze uriya naramwibagiwe ahubwo ntiwongere kumunyibutsa ahubwo mbaza ibindi ushaka vuba nikomereze ndimo kwihuta.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo ateye nk’umugabo ari umugore ndetse umugabo we ariwe ubizi neza.
Ati “ Umugabo wanjye niwe unzi neza naho bariya bavuzengo nshyira amasogisi mu isutiye bareke, nahibyo kumbaza ngo nteganya kubyara numva atari ngomba kuko abantu bose ntibabyara.”
Yongeyeho ko we n'umugabo we babayeho neza mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro ndetse babayeho neza cyane bitandukanye n’uko yari abayeho mu myaka ishize ubwo yabaga i Nyamirambo.
Ubwo yabengwagwa mu 2020 n'umumotari wari wamushatse nk'umugore nyuma y'uko avumburiye ko ari umugabo


Kinyarwanda
English
Swahili









