Kigali:Iminsi mikuru yahumuye abarya ayabo batangiye
Buri gihe iyo umwaka ugiye kurangira iminsi mikuru ya noheri n'ubunani yegereje, usanga urirya n'uruza rw'abantu baba bari kugura ibintu bitandukanye baba bacicikana mu Mujyi wa Kigali, bagura ibintu bitandukanye byo kuzikoresha birimo n'impano zo kuzaha abakunzi n'inshuti n'abavandimwe.
UKWELITIMES yatembereye ahantu batandukanye isanga abaturage bari kwitegura iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025.
Muri bamwe mu bo yaganirije bayibwiye ko bishimira ko bagiye gusoza uyu mwaka neza ndetse bari kwigengesera mu rwego rwo kugira ngo birinde icyatuma batawusoza neza.
Abamwe mu bafite amafaranga ndetse baninywera agacupa babwiye UKWELITIMES, ko batangiye kwishimira cyane ko bagiye gusoza uyu mwaka wa 2025 neza bahumeka.
Abandi bafite amafaranga byitwa ko atari menshi bamwe bita ko aciriritse arimo n'ayo baba barizigamiye ndetse bavuga ko bakoresha iyo byakomeye, bemeza ko batangiye gutegura ayo bazakoresha mu minsi mikuru ndetse n'ayo kuzifashisha abana batangiye ishuri.
Abacuruzi nabo bemeza, ko batangiye kunguka no kurangira ibintu byinshi kubera ko bizeye neza ko kuri noheri no ku bunani bazabona agatubutse.
Iyi utembereye muri Gare ya Nyabugogo naho uhasanga urujya n'uruza rw'abagenzi baba bari gutega imodoka bajya mu Ntara ku ivuko kugira ngo basangirireyo Noheri n'ubunani n'imiryango yabo ndetse n'inshuti n'abavandimwe.
Bizimungu Emmanuel yagize ati "Ubu twe twatangiye kurya ayacu kuko ubuzima ni bugufi nta uzamata imyaka 100."
Uwamahoro Clementine yagize ati " Ndashimira Imana ko ngiye kurangiza uyu mwaka mpumeka, ubu amafaranga y'agaceri n'inyama zo ku bunani namaze kuyabika kugira ngo abana batazabura akaboga."
Uwitwa Uwayezu Claude we yagize yagize Ati "Reka ninywere kandi nawe nkugurire kuko n'ubundi nyikwimye utayirara ikindi kandi ubuzima ni bugufi kuba dusoje umwaka nta kintu kibiruta."


Kinyarwanda
English
Swahili









