issa
Hari kwigwa uko abafite ubumuga bajya bitabwaho mu gihe cy’ibiza

Aug 7, 2025 - 14:32
 0

Ibihugu bitandukanye birimo Kenya n’u Burundi ndetse n’u Rwanda uko abafite ubumuga bajya bitabwaho mu gihe habaye ihindagurika ry’ikirere by’umwihariko mu gihe cy’ibiza

Ibi byatangarijwe mu nama mpuzamahanga yahuje inzego zitandukanye zihagarariye abafite ubumuga yabaye ku wa Gatatu tariki ya 6 Kanama 2025.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bw’Ingingo n’abantu bakoresha amagare y’abantu bafite ubumuga, yavuze ko imihandagurikire y’ibihe igira ingaruka nyinshi ku bafite ubumuga.

Uyu muyobozi yagiye atanga ingero agaragaza ko ubwo Intara y’Iburengerazuba yibasirwaga n’ibiza biturutse ku mvura nyinshi bigatera imyizure hari abafite ubumuga byagiye bigiraho ingaruka.

Ati “ Mu Burengerazuba hagiye haba imyuzure ndetse no mu Mujyi wa Kigali hagiye haba imyuzure mu gihe imvura yagwaga mu bice bya Nyabugogo. Hariya hari abantu bacu, Abanyarwanda bagiye bagiriramo ibibazo.”

Yakomeje ashimira Leta mu bintu bitandukanye igenda ifasha abafite ubumuga kugira ngo babashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abafite Ubumuga mu Burundi, Hatungimana Alexis, nawe yavuze ko u Burundi bwagize ibibazo by’imyuzure ndetse hakaba hari icyuho mu gushyira mu bikorwa amategeko arengera abafite ubumuga.

Ati “ Twahuye n’ibiza bitari bicye harimo imyuzuye mu Gatumba, ku kiyaga cya Tanganyika no ku ruzi rwa Rusizi . Iyo myuzuye rero ituma abafite ubumuga bahura n’ibyago bikikuba kabiri ku bagore aho usanga umugore ufite ubumuga adashobora guhungana ibye.”

Yongeyeho ii Burundi hatari hashyirwa amategeko asobanutse arengera abafite ubumuga.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR] , Dr Mukarwego Beth Nasiforo, we yavuze ko bishimira ibimaze gukorwa mu kurengera abafite ubumuga mu gihe cy’ibiza.

Ati “Hari byinshi byagiye bigerwaho mu gihe cy’ibiza abafite ubumuga baratabarwa. Hari amagare ahari afasha abafite ubumuga mu turere dutandukanye ku buryo hagize ikiba amatangazo aratangwa kugira ngo nabo babashe guhunga cyangwa kuva ahantu hafite ikibazo.”

Yongeyeho ko avuga ko abakora ubutabazi mu gihe cy’ibiza bakwiye kuba baba bazi ururimi rw’amarenga kugira ngo bumvikane n’abo ndetse bakanatangira amakuru ku gihe.

Yongeraho ko bari gusangizabanya ubunararibonye n’ibihugu birimo u Burundi na Kenya kugira ngo barebere hamwe ibikorwa byo kwita ku bantu bafite ubumuga.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Emmanuel Bugingo, we yashimangiye ko ari ingenzi mu gukomeza kwita ku bantu bafite ubumuga.

Aug 7, 2025 - 14:38