Haracyagaragara icyuho mu kuzamura impano z'abana
Mu Rwanda ndetse n'ahandi henshi muri Afurika, usanga abana bafite impano zo gukora ibintu byinshi bitandukanye birimo n'ibifite aho bihuriye n'ubuhanzi, bagorwa n'uko bazigaragara ndetse zikaba zagira nicyo zibamarira.
Iyo ugeze mu bice bitandukanye mu gihugu cyane mu byaro, usanga abana benshi bavuga ko bafite impano akenshi bavuga nko kuririmba, gukina umupira, n'izindi gusa bakaba barabuze uko bizigaragaza.
Mu mbogamizi akenshi zituma aba bana batabasha kwerekana impano zabo, harimo kubura ibikorwaremezo bibafasha kuzerekana ndetse hamwe ugasanga ababyeyi bamwe batarumva ko kwerekana impano y'umwana yabifatanya no kwiga.
Ibi byemejwe n'umwe mu bana twaganiriye witwa Ishimwe Kennedy watubwiye ko afite impano yo kuririmba ariko ababyeyi iyo abibabwiye ntabwo babyumva.
Yagize ati " Nyewe mfite impano yo kuririmba ariko iyo ngerageje kubibwira ababyeyi ngo bamfashe barabyanga kuko bumva ko byagira ingaruka mbi ku myigire yanjye, ikindi kandi nk'abana tubura aho tunagaragariza impano zacu."
Kompanyi ya Kiddo Hub yashinzwe na Mbonyumugezi Theodomire, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yagaragaje ko yiteguye gutanga ishusho y'uko impano z'abana zazamurwa mu Rwanda ndetse no muri Afurika.
Yagize ati "Ubusanzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange, iyo urebye ubona nta buryo bwashyizweho bwo gufasha abana kwerekana impano zabo. Twe icyo tuzakora, tuzashyiraho uburyo abantu bamwe bazajya bagera mu biceri bitandukanye by'igihugu barebe abana bafite impano zitandukanye, tubashe kubahuza n'amahirwe ahari."
Theodomire usanzwe ari n'umurezi yagaragaje ko abana bakira, bafashwa no bijyanye guhabwa uburezi bubone, buzabafasha gushyigikira impano bifitemo.
Kiddo Hub kandi yateguwe igitaramo cyiswe 'Kiddo Talents Show', kizabera kuri Kepler College iherereye i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, ku wa 10 Kanama 2025. Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere kizahuriramo abana b'abanyempano barimo nka Bennie, Shooter, abo muri Sherri Silver Foundation, Moriox Kids na Kiddo Stars.
Ibi bitaramo kandi bikazajya biba mu buryo buhoraho, bigamije gufashwa abana baturutse mu bice bitandukanye kwerekana impano zabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









