issa
Abderrahim Talib arajyana APR FC mu matsinda! Icyizere ni cyose muri iyi kipe

Aug 7, 2025 - 13:11
 0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yahaye icyizere abakunzi ba APR FC.

Uyu mutoza amaze igihe yerekana ko afite icyizere gikomeye cyo kuzageza APR FC mu matsinda iyi kipe imaze igihe irota. 

Ibi bikubiye mu butumwa Abderrahim Talib, yashyize ahagaragara na none ku wa 6 Kanama 2025, binyuze mu nkuru irambuye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.

Bagize bati “ Umutoza mukuru w’ikipe Abderrahim Talib yatubwiye ko afite icyizere ko ikipe zitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga kuko ari imwe mu ntego zamuzanye.

Ubu butumwa bw’umutoza bwacishijwe mu nkuru igaragaza uko APR FC ishobora kuzatombora mu mikino ya CAF Champions League izaba ku wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025.

Amategeko mashya ya CAF avuga ko usibye Mamelodie Sundowns na Al-Ahly nizo zonyine zitazakina ijonjora ry’ibanze. Ibi bivuze ko amakipe tuzi asigaye akomeye muri Afurika ashobora gutombora APR FC mu ijonjora ry’ibanze mu gihe byabaga mu kindi cyiciro.

Iyi tombola igiye kubera muri Tanzania ku nshuro ya mbere, APR FC izatangira gukina amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League hagati ya tariki 19 na 21 Nzeri 2025, mu gihe umukino wo  kwishyura uzakinwa nyuma y’icyumweru.

Icyiciro cya kabiri cy’imikino ishyira amatsinda cyo kikazakinwamo imikino ibanza hagati ya tariki ya 17 na 19 Ukwakira 2025 mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya 24 na 26 Ukwakira 2025.

APR FC cyo kimwe n’andi makipe 59 azakina amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League akaba yaratangiye kwandikisha abakinnyi azakoresha guhera tariki ya mbere Kanama, ni igikorwa kizasozwa tariki 31 uku kwezi.

Abderrahim Talib yagizwe Umutoza Mushya wa APR FC ImvahoNshyaAbderrahim Talib umutoza wa APR FC yabahaye icyizere abafana  

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abderrahim Talib arajyana APR FC mu matsinda! Icyizere ni cyose muri iyi kipe

Aug 7, 2025 - 13:11
Aug 7, 2025 - 13:13